Connect with us

imikino

Iyumvire impamvu ikomeye yatumye Gareth Bale atera utwatsi Manchester United yamwifuzaga bikomeye.

Published

on

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Gareth Bale yahishuye impamvu yamuteye gufata icyemezo cyo kuguma mu ikipe ye nyuma y’aho umutoza w’ikipe ya Manchester United ,Jose Mourinho yagiye amwingingira kenshi kumwiyungaho ariko Bale akamubera ibamba.

Gareth Bale kuri we arajwe ishinga no kwegukana ibikombe kurusha kuba umustari.

Nk’uko iyi nkuru tuyikesha Metro, ngo mu kiganiro Bale yagiranye na Daily Mail, ubwo yabazwaga impamvu atagiye muri Manchester United ngo agirwe umuntu ukomeye nk’uko Neymar yagiye muri PSG bivugwa ko ahunze gukorera mu kwaha kwa Lionel Messi, ndetse akagirwa umukinnyi uhenze cyane. Bale yahise asubiza ko kuguma muri Real Madrid bizamuhesha ibikombe byinshi kurusha uko yari kujya muri Manchester United ashaka kugirwa umuntu ukomeye (main man) ariko ntagire igikombe atwara, kuko ngo ikimuraje ishinga ni ugutwara ibikombe kurusha kuba igihangange.Bale yagize ati:”yego ni byo , bishobora guteza impaka.Gusa njye ndatekereza ko iyo usubije amaso inyuma usanga ikintu cy’ingenzi wakagombye kurebaho ari ibikombe watwaye kuko gutwara ibikombe ni cyo kintu kiza kurusha ibindi byose”.

Aya magambo Bale ayavuze nyuma y’uko hari abatekerezaga ko ashobora kuva muri Real Madrid kuko bishoboka ko na we yaba akorera mu kwaha kwa Cristiano Rinaldo.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar