in ,

Iyumvire imitoma ikora ku mutima ya Faustin Usengimana na Daniella bibukiranya ibihe by’urukundo ruryoshye banyuzemo  

amklaa

Usengimana Faustin, myugariro w’ikipe ya APR FC amaze igihe mu rukundo rukomeye  na Bayingana Daniella,Ndetse ntabwo bombi basiba kwerekana uburyo urukundo bagirirana rubarutira byose,kuri iyi ncuro bombi bizihiza imyaka 4 bamaranye  buri wese yakoresheje amagambo yo kurata no gushimagiza mugenzi we kandi abikorana umutima we wose

hjkkm

Nk’uko duherutse kubibatangariza urukundo rwa Faustin na Daniella rugeze aharyoshye ndetse umwe mu nshuti z’iyi Couple yabwiye YEGOB.RW ko bashobora kuzabana bazabana,kuri Faustin we ngo Daniella ni umukobwa w’inzozi ze  ndetse ngo na mbere yuko bamenyana yamuhoraga muntekerezo kandi atamuzi

Faustin ati”kuva muri 2012 kugeza muri 2016 wahoze kandi uzahora uri umukobwa w’inzozi za njye ,ndetse na mbere yuko duhura wahoraga mu ntekerezo zanjye Daniella”

uruajaa

Daniella we,urukundo  Faustin  amaze  imyaka 4  amukunda rwamuhaye  igisobanuro cy’urukundo rw’ukuri ni nayo mpamvu nawe  mu rwego rwo kwishimira ibihe byuje ibyishimo bagirana na Faustin kuva bamenyana yahisemo  kubwira urukundo abataruzi.

Daniella yifashishije ifoto amugaragaza ari kumwe na Faustin muri 2012 ndetse n’indi yo muri uyu mwaka yakoze video maze ayiherekesha indirimbo ntawamusimbura ya Meddy nuko yongeraho amagambo agira ati” urukundo ntabwo ari iminsi ,ibyumweru,amezi cyangwa imyaka mumaranye,ahubwo ni uko buri wese akunda undi buri munsi,ndagukunda Faustin”


akalakamak

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru iteye agahinda n’ishavu mu mibereho ya Sat-B (+gihamya)

APR FC irashyize yisubiraho ishyira umunyamahanga mu bakinnyi izakinisha uyu mwaka