in ,

Iyumvire ikintu gitangaje Diego Costa yongeye kwisabira Chelsea nyuma y’uko imwirukanye (reba hano)

Umukinnyi Diego Costa yagaragaje ko yiteguye kuguma muri Chelsea igihe cyose babimwerera.Ni nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kugira inzozi mbi kuko abakinnnyi bose bakomeye yari yizeye ko bashobora gusimbura Costa bakomeje kuyica mu myanya y’intoki.

Diego Costa ashobora kuguma muri Chelsea.

Nk’uko Metro yabyanditse ngo uyu musore uherutse kubwirwa na Antonio Conte ko atamufite muri gahunda ze za saison itaha, ashobora guhindura ibitekerezo bye byo kujya muri Atletico Madrid ndetse akaguma muri Chelsea mu gihe cyose Conte yabura usimbura Costa .Chelsea ikaba yari yizeye abakinnyi bane bakomeye, ari bo: Alvaro Morata, Torino ,Andrea Belotti ndetse n’umukinnyi Romelu Rukaku wa Everton ,nyamara Manchester United ikaba iri mu nzira yo kumwibikaho.Ibi bikaba bikomeje gutuma hibazwa amaherezo ya Antonio Conte kuko atega zivamo.Bikaba kandi byumvikana ko Diego Costa ugiye kwerekeza muri Atletico Madrid aho agomba gutegeza muri Mutarama 2018 ngo abone gukina, aramutse abonye amahirwe yo kuguma muri Chelsea, nk’uko abyifuza yahaguma dore ko yanatangaje ko icy’ingenzi kuri we ari ugukina atitaye ku makimbirane yagiranye na Antonio Conte. Ati”: biragoye kuko sinamara amezi ane cyangwa atanu ntakina.Gusa nta mahitamo yandi mfite kuko ndifuza gukina”.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Dore urutonde rw’abakinnyi bafite abagore basa neza neza

AGASHYA: Imiterere mishya y’umubiri wa Kim Kardashian ikomeje gutangaza benshi(reba amafoto hano)