Featured
Iyumvire igisubizo gitunguranye Galeth Bale atanze nyuma y’uko bivuzwe ko agiye kuva muri Real Madrid (soma hano)
Nyuma y’aho ibitangazamakuru byagendaga byandika ko umukinnyi Gareth Bale yifuza kuva muri Real Madrid, akerekeza mu ikipe ya Monaco kuri ubu yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yatuma agenda kuko yifuza gukomeza kuzana ibindi bikombe byinshi mu ikipe ye.
ESPN dukesha iyi nkuru itangaza ko Bale wavuzweho cyane ko afite kwerekeza muri Monaco gusa bikanavugwa ko Manchester united na yo yari imukeneye ,nubwo amaze iminsi mu mvune yanatumye ikipe ya Real Madrid itwara igikombe cya Champions League ari kuri bench atagaragara mu kibuga, gusa ngo kuri ubu arifuza kuguma muri Real Madrid ndetse agakomeza kuyihesha intsinzi dore ko yanamaze kuva mu mvune. Bale yagize ati:” Ndumva meze neza cyane, ndetse sinategereza ko saison itaha itangira ngo mbone kujya mu kibuga, mfitiye inyota cyane guhesha intsinzi ikipe yanjye ikomeye cyane kandi ikunzwe cyane ku Isi.”
