Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Iyumvire hano amagambo akomeye nyina wa Diamond yavuze kuri Zari nyuma y’imyaka myinshi amwanga urunuka.

Featured

Iyumvire hano amagambo akomeye nyina wa Diamond yavuze kuri Zari nyuma y’imyaka myinshi amwanga urunuka.

Mu rukundo rwa Zari na Diamond Platnumz hagiye havugwa kenshi ko nyina wa Diamond witwa Sandra Kassim adakunda na gato Zari aho byavugwaga ko umubano w’aba bombi atawishimiraga, ndetse bikaza kugeza n’aho yabwiye umuhungu we (Diamond) ko ashaka ko azarongora Wema Sepetu bahoze bakundana cyera bagatandukana kubera ko Zari yahise yigarurira umutima we. Gusa kuri ubu amagambo uyu mukecuru akomeje gukoresha ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yahindutse.

Nk’uko tamaze iminsi tubibagezaho mu nkuru zacu zitandukanye ko Zari na Diamond bari mu bihe byiza aho bari mu kiruhuko mu gihugu cya Kenya, ndetse bagakomeza kugenda bashyira kuri instagram amafoto yabo bari mu gihe byiza. Amwe muri ayo mafoto yashimishije nyina wa Diamond ukunze kwiyita Mama Dangote ndetse akomeje kuyashyira kuri instagram ye aherekejwe n’amagambo aryohereye ndetse asa nk’ushyigikiye urukundo rw’abana be. Ku ifoto imwe yanditseho amagambo agira ati: “INAPENDEZA KTK MAISHA KUWA NA MTU ANAYEKUJALI NA KUKUPA FARAJA…NAPATA AMANI KUBWA YA MOYO NIKIWAONA WAWILI WANANGU @diamondplatnumz @zarithebosslady”

Bishatse kuvuga ngo” Birashimisha cyane mu buzima iyo ufite umuntu ukwitaho akaguha umunezero…Bimpa amahoro yo mu mutima iyo mbonye abana banjye babiri.@diamondplatnumz @zarithebosslady”

Diamond na Zari mu bihe byiza.

Si ibyo gusa kuko Nyirabukwe wa Zari kuri ubu akomeje kugenda umushimira cyane avuga ko yabereye Diamond umugore mwiza ndetse wamubyariye abana beza akunda cyane ari bo:Tiffah na Nillan.

 

Diamond na nyina umubyara.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

Facebook

To Top