in ,

Iyumvire byinshi ku butinganyi mu Rwanda bwashinze imizi bufite n’amashyirahamwe akomeye

Hari ababihwihwisa ko mu Rwanda hari abatinganyi, hakaba abitangira ubuhamya ari abagabo ko bigeze kuryamana n’abagabo bagenzi babo cyangwa abagore ko bigeze kuryamana n’abagore bagenzi babo, nyamara biragoye kubona ababihamya mu ruhame ngo bemere gutangaza n’amazina yabo.

Akenshi ntibaba ari uko bibateye ipfunwe kuko ngo ababikora babikorana ishema, ahubwo batinya guhabwa akato no kugirirwa nabi, kuko abakomeye ku muco benshi babizira urunuka, abanyamadini bakabyita iby’imperuka, abandi nabo bakabifata nk’umwanda n’urukozani… Gusa ukuri kwemezwa na ba nyir’ubwite, ni uko mu Rwanda hari n’abashakanye babana nk’umugabo n’umugore bombi ari abagabo cyangwa se bombi ari abagore, kandi hari n’ishyirahamwe ryabo rimaze imyaka irenga 10 rikorera mu Rwanda.

Nk’uko byatambutse mu kiganiro “Inyanja twogamo” gikorwa na Gentil Gideon Ntirenganya kuri KT Radio, ubutinganyi bwashinze imizi mu Rwanda, ababukora burabanyuze kandi bifuza ko bahabwa ubwisanzure kuko nabo bumva ari abantu nk’abandi, bakwiye kubahirwa uko bavutse kandi bagahabwa rugari nk’uko umuhungu ukundana n’umukobwa babikora ntawe ubahutaje.

Nk’uko ikinyamakuru Ukwezi kubitangaza ngo uyu munyamakuru yamaze igihe kirekire akusanya amakuru ku batinganyi, yaganiriye na benshi muri bo mu gihe cy’amezi atatu yose, n’ubwo kubakuramo amakuru byari bigoye kuko baba bikanga abashobora kubagirira nabi, bamuviriye imuzi iby’ubutinganyi mu Rwanda, amenya byinshi benshi mu banyarwanda batazi ko bikorerwa mu Rwanda, ndetse bimwe muri byo wumvise nyir’ubwite abivuga utari ubizi ushobora kugirango uri mu nzozi. Niba na we uri mu batari babizi ukaba ugiye kubisobanukirwa ubu, bifate uko nyine, niko kuri nyako.

Bamwe bavuga ko kumva umuntu ashaka kuryamana n’uwo bahuje igitsina atari uburwayi cyangwa ubusembwa, ahubwo ngo ni imiterere isanzwe. Umukobwa wiyemerera ko ari umutinganyi ariko utaremeye ko amazina ye atangazwa, mu ijwi rye agira ati: “Ngikura mfite nko mu myaka 12 ndabyibuka, nakundaga abakobwa cyane kurusha abahungu. Nkabona umukobwa nkavuga nti uriya mukobwa ni mwiza, ibintu nk’ibyo. Nk’umuntu twahuye bwa mbere nkora imibonano mpuzabitsinda njyewe ni umukobwa.”

Guhera mu mwaka wa 2006, mu Rwanda hatangiye gukorera umuryango w’abaryamana bahuje igitsina, kandi ibi byemezwa n’abari muri uyu muryango. Umugabo umwe muri aba, mu magambo ye yagize ati: “Turahari, nanjye ndi umwe muri abongabo, kandi twumva ntaho dutandukaniye n’abandi bantu.” Uwa mbere watangiye guharanira uburenganzira bwabo, avuga ko hari abanyamuryango benshi banditse ariko hakaba n’abandi batanditse. Agira ati: “Aba membres (abanyamuryango) banditse bashobora kuba barenga 200”

N’ubwo benshi bivugira ko bahohoterwa kandi bakirukanwa mu miryango iyo bimenyekanye, ntibibujije ko mu Rwanda hari ingo z’abantu babana nk’umugabo n’umugore kandi mu buryo bw’ibigaragara ku mubiri bombi ari abagabo cyangwa se bombi ari abagore. Umwe muri abo w’umukobwa, yivugira ko afite uwo babana ariko muri bo umwe akaba ashobora kuba umugabo uyu munsi ejo akaba umugore, mbese bakagenda bahinduranya. Yagize ati: “Nk’ubungubu kuri ubu mfite umugabo, ariko mu bihe byashize nari mfite umugore. Biterwa… Nshobora kuba umugabo cyangwa nkaba umugore, byose! Urabona nk’ubu nshobora guhura n’umukobwa, nkabona ndamukunze. Ntabwo ari we waza kuntereta kandi ari njye wamubonye nkumva ndamukunze. Ahongaho ninjye umutangira nkamutereta, mbese njyewe nzamutereta abe nk’umugore wanjye. Hanyuma tugeze mu buriri, nkasanga arabishoboye nawe arabizi, ashobora kuba umugabo cyangwa akaba umugore cyangwa tukavanga, twese tugafashanya.”

Ku bijyanye n’uko aba bantu bagira ibyishimo, uko bakorana imibonano mpuzabitsina, nabyo ubwabyo birihariye, gusa ngo ibyishimo ni mu mutwe. Uyu mukobwa akomeza agira ati: “Biterwa n’uwo murimo gukorana sex (imibonano mpuzabitsina). Niba ari umugore, aragushimisha nyine nk’umugabo we, niba ari n’umugabo nabwo uramushimisha nyine nk’umugore we… Ibyishimo biva aho ibindi biva, erega ibintu byose ni mu mutwe. Uburyo bwose yabikoramo araryoherwa.” Uyu anakomeza avuga ko uretse guhuza ibitsina bikegerana, hari n’ubundi buryo bwinshi cyane bishimishamo.

Ibyo bakora byose ariko, ntibemera ko bitwa “Abatinganyi” kuko ngo iri zina ribapfobya rikanabatesha agaciro, ahubwo ngo ni “Abasangirangendo”. Hari n’uvuga ndetse ko kubita abatinganyi ntaho bitaniye no kuvangura amoko, mbese ngo bumva ntawe ukwiye kubatandukanya n’abandi.

Uburyo bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye mu Rwanda, uburyo bakundana n’icyo bashingiraho, uburyo babyara kandi bahuje igitsina n’inzira bacamo, uburyo bajya bahohoterwa bakanatotezwa kugeza ubwo bamwe bahunga igihugu, ibijyanye n’imibereho yabo muri rusange, uburyo bahana impano nk’abakundana cyangwa abashakanye, ibyo byose ni ukuri ushobora kuba utari uzi ariko bo ubwabo bivugira ko bibaho kandi bakabifata nk’ukuri kw’ibintu bisanzwe.

KUGIRANGO UMENYE BYINSHI BIRENZEHO, UMVA IKIGANIRO CYOSE HANO:

https://www.youtube.com/watch?v=WNAwWMV8gn4

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
umuhungu
umuhungu
7 years ago

Comment:abobatinganyi se bokagwa iyo ntazi ibyobyanditse mukihe gitabo gituma bahuza ibitsina??
bararye ari menjye sha uwotwahura munzira yasobanura tu…

keza
keza
7 years ago

Comment:nkeneye uwo duhuza urugwiro kol me on 0737679092 umukobwa plz

mes
mes
7 years ago

nonese ko baziko umugabo cg umugore ntacyo amaze kuki iyo babana haba uwiyita umugabo undi akiyita umugore.ubu babona batagoryama,bagiye bose bitwa abagore mugihe babanye arabagore hanyuma abandi bakaba abagabo mugihe babanye arabagabo.ibyo byumugore numugabo bizabo bite?nikerekana ko bafite uburwayi mumutwe or satani yabateye.nigute ubona umugabo mugenzi wawe ukamwita umugore.ese abagore bo iyo bari mumihango bombi umwe yiyita umugabo yunva atarukwibeshya.harya nkabo baba bazororoka bate?aha isi irashaje irarimbutse

BITEYE ISONI :Lady Gaga yitabiriye ibirori bya Super Bowl atambaye umwenda w’imbere

Amagambo Jose Mourinho yatangaje kuri Cristiano Ronaldo yateye abafana urujijo no kwibaza byinshi