in ,

Iyumvire amagambo yuzuye amaganya n’agahinda Mourinho yaraye abwiye Conte nyuma y’umukino wabahuje

mourinho-wispering-in-contes-ear

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo i Londre mu bwongereza haberaga umukino ukomeye wahuje ikipe ya Chelsea Fc yariri mu rugo yakira ikipe ya Manchester United iyobowe n’umutoza wayo Jose Mourinho.

Image result for chelsea fc vs manchester united 2016 stamford bridge 23/10/2016

Ku ruhande rw’abafana ba Chelsea bagaragaje ibyishimo n’urugwiro bidasanzwe bakira umutoza Jose Mourinho wabagejeje kuri byinshi,kandi bagaragaza ko bakimufite ku mutima,gusa abakinnyi ba Chelsea bo baje gukina uyu mukino biyemeje kwandagaza uyu mutoza bagiranye ibihe byiza,kuko byasabye amasegonda 37 gusa ngo igitego cya mbere cyibe kinjiye mu ncundura za Manchester United.

Nyuma yo gukubitwa izakabwana umutoza Jose Mourinho yegereye umutaliyani Antonio Conte amubwira amagambo benshi batumvishe gusa ibyo yamubwiye byamenyekanye.

Image result for mourinho whispering in conte's ear

Yagize ati:“Avec le public, c’est mon opinion, tu peux faire ça à 1-0, mais pas à 4-0. C’est une humiliation”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Kwishima ko wansinze birumvikana,ndetse no gufatanya ibyishimo n’abafana birakwiye gusa byakabaye byiza wenda iyo uba wansinze 1-0,ariko guhagurutsa abafana umaze kunsinda ibitego 4-0 nukunsebya rwose”.

Aya magambo agaragaza ko umutoza Mourinho yiteguye kwihorera umunsi azaba yakiriye ikipe ya Chelsea Fc i Old Trafford mu mukino wo kwishyura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umpa impamvu by D-roy

Breaking News: Nyuma yo gutsindwa na Chelsea iyi nayo nindi nkuru y’incamugongo ku bafana b’ikipe ya Manchester United