in ,

Iyumvire amagambo yo kwishongora umukinnyi Sergio Ramos yavuze bikababaza bikomeye ikipe ya Fc Barcelone

Ramos

Nyuma y’umukino wabaye mu ijoro ryakeye wahuje ikipe ya Real Madrid na Fc Barcelona mu irushanwa rya International Champions Cup aho ikipe ya Fc Barcelona yatsinze Real Madrid ibitego 3-2, Captain w’ikipe ya Real Madrid umenyereweho gushotora no kwibasira cyane ikipe ya Fc Barcelona yagize ibyo atangaza ku kugenda k’umusore Neymar Jr, bibabaza bikomeye abafana ba Fc Barcelona.

Uyu mukino ukirangira, ubwo Ramos yaganiraga n’itangazamakuru akabazwa ku cyo yavuga kubyerekeye umusore Neymar Jr w’ikipe ya Fc Barcelona uyu mugabo yagize ati:”J’ai échangé mon maillot avec lui, heureusement ça sera le dernier du Barça, S’il s’en va, ça nous fera un problème en moins. Je pense que c’est un bon footballeur et une pièce maîtresse de Barcelone.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Nahinduranyije umwenda nawe kuberako nishimiye ko ari wo wanyuma yambaye mu ikipe ya Fc Barcelona, naramuka agiye bizatugabanyiriza akazi bitewe nuko ari umukinnyi ukomeye ufatiye runini ikipe ya Fc Barcelona.” Bishatse kumvikanisha ko igenda ryuyu musore ryashimishije bikomeye abakinnyi b’ikipe ya Real Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu bafana ba Anita Pendo yamusabye ko yamwereka umwana nyuma yuko Anita ashyize hanze ifoto imwe (yirebe hano)

Dore abanyarwandakazi bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda