in ,

Iyumvire amagambo ya Dominic Nic yakoze ku mutima w’umugore wa Tom Close

Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe umwe mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana nawe yagaragaje ko ari umwe mu bihumbi n’ibihumbi by’ abakunzi b’umuryango w’umuhanzi   Muyombo Thomas na Niyonshuti Ange Tricia.Amagambo yakoreshejwe na Nic  yuje kwifuriza umugisha n’ibyiza uyu muryango,yakoze ku mitima  ya benshi cyane cyane uwa Ange Tricia wamushimiye mu izina ry’umuryango.

akalaa-horz

Nic yifashishije instagram yabwiye Tom na Tricia  ati”

Hari impamvu ebyiri zikomeye zituma nkunda uyu muryango (wa Tom na Tricia) mu buryo bwuzuye, zigatuma buri uko mbabonye nezezwa n’ibyiza bagezeho n’intambwe nziza bateye.

Mu by’ukuri ntabwo nziranye nabo, ariko iyi si yo mpamvu yankumira kubifuriza ibyiza numva bindi ku mutima. Bavandimwe @tomclose & @tricia_tclosendabifuriza gukomeza kurindwa n’Imana, urukundo rwanyu rukomere rwongere rukomere rwose. Umuyaga w’amahirwe ujye uhora uhuha werekeza aho muri.

Imana ibarinde ikintu cyose cyazana igihu cy’umwijima mu nzira mucamo, icyo ibiganza byanyu bikozeho kijye kibahindukira umugisha w’umwimerere, ubifurije ibyiza wese nawe bijye bimurandarandaho ibihe n’ibihe!”

https://www.instagram.com/p/BLvlubpli8n/?taken-by=dominic_nic_ashimwe&hl=en

 

 

Aya magambo amaze gukora ku mutima wa Tricia nawe yafashe umwanzuro wo gushimira atitangiriye maze agira ati”

Si kenshi Umuntu abona abamwifuriza ibyiza batanamuzi cg Abamubwira ko bamukunda
Dominic :Jyewe n’ Umuryango wanjye Turagushimiye kdi Twakiriye Imigisha yose Utwifurije.
Imana Ishoborabyose nawe Iguhe Ibyiza Nkuko ubyifuriza Abandi.
Famille TOM”

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu abanyekongo bakoreye Sugira Ernest byatuye yicuza impamvu yagiye kubakinira (gihamya)

Breaking news: Iyi ni inkuru y’incamugongo n’agahinda ku bafana b’ikipe ya Arsenal Fc