Connect with us

imikino

Iyumvire amagambo Wenger yavuze ku mukinnyi we,Alexis Sanchez!

Published

on

Arsene Wenger,umutoza w’ikipe ya Arsenal yatangaje ko umukinnyi ukina muri iyi kipe Alex Sanchez, iyo akina mu mukino aba asa nk’ugenda gahoro nyamara umukino wagera hagati akagira imbaduko ndetse akandagaza amakipe Ku buryo butangaje.

 

188113110-492593

Imvano y’ibi Wenger yatangaje ngo ni ku mukino uherutse guhuza ikipe ya Arsenal na Manchester City mu irushanwa rya FA Cup bikarangira ari ibitego 2 bya Arsenal kuri 1 cya Man City.

 

Wenger akomeza avuga ko ubusanzwe iyo umukino utangiye ushobora gushaka Sanchez ukamubura,ariko ngo uko iminota irushaho gushira niko arushaho gushamaduka ashaka imipira bikarangira atsinze ibitego rimwe na rimwe bikanasezerera amakipe nk’uko aherutse kubigaragaza kuri uwo mukino ubwo yatsindaga igitego cya nyuma cyasezereye Man City mu minota ya nyuma y’ihe cy’inyongera(Extra Time) .

Uretse kuba uyu musore,akina hose mu kibuga, Wenger ahamya ko afite umwihariko wo kugira ishyaka ku buryo azi gushaka uruhande rurimo icyuho akaba ariho amenera agashyirwa ikipe ahanganye na yo imwitondera.

Image result for alexis sanchez

Wenger atangaje aya magambo mu gihe ,uyu musore w’imyaka 28 akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye,harimo Manchester United na Manchester City zose zirwanira kumwegukana,nubwo Alex Sanchez ntacyo we arabivugaho ndetse n’Arsenal akinamo dore ko agifitanye na yo amasezerano atararangira.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar