in ,

Iyumvire amagambo umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Chelsea yabwiye Neymar akomeje kwibazwaho cyane(reba hano)

Mu gihe hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya FC Barcelona iri gushakisha cyane umukinnyi w’ikipe ya Chelsea ,Eden Hazard mu rwego rwo gukomeza kwibikaho abakinnyi bagomba gusimbura Neymar werekeje muri PSG ,kuri ubu uyu mukinnyi yoherereje ubutumwa Neymar amwifuriza kuzahirwa mu ikipe nshya yagiyemo, gusa ubu butumwa bwateye bamwe kumwibazaho.

Ngubu ubutumwa bwa Eden Hazard yageneye Neymar.

Eden Hazard abinyujije kuri instagram yashyizeho ifoto iherekejwe n’amagambo yo kwifuriza ihirwe Neymar mu rugendo rwe I Paris ndetse anamwibutsa ko azagirira intsinzi muri PSG. Hazard yagize ati:” Wishing you my friend @neymarjr well in France.This will be your next trophy! #League1″ Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” nkwifurije ibyiza byose mu Bufaransa nshuti yanjye @neymarjr .Iyo ni intsinzi yawe ikurikiyeho kuri wowe muri League 1!” Bamwe mu bakurikira Eden Hazard kuri instagram bakaba bakomeje kugenda bibaza kuri ubu butumwa aho bavuga ko uyu mukinnyi atangaje ibi bitewe n’uko yishimiye kuba agiye gusimbura Neymar muri Barca, abandi bakamwinginga ngo ntazave muri Chelsea mu gihe abandi bakomeje kumusaba ko yaza muri FC Barcelona.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Imyambarire ya Beyonce yongeye kuvugisha abantu batari bake (amafoto)

Sasha Obama yasomanye bikomeye n’umusore mu gitaramo abari bahari bakekako bitarangirira aho (amafoto)