in ,

Iyumvire amagambo Diamond yatangaje nyuma y’uko Zari akomeje kwita ku uwahoze ari umugabo we (reba hano)

Umuhanzi Diamond Platnumz yagize icyo atangaza nyuma y’amafoto umugore we Zari yashyize kuri instagram agaragariza urukundo afitiye uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga, urembeye mu bitaro muri Afurika y’Epfo kubera indwara y’umutima, ashimangira ko kuba ari kumurwaza ntacyo bitwaye.

Ni nyuma y’inkubiri y’abafana bibazaga impamvu Zari akomeje kwita cyane kuri uriya wahoze ari umugabo we,ndetse bamwe bakavuga ko arimo gusuzugura umugabo we bari kumwe ubu, Diamond Platnumz,dore ko ubwo Zari yageraga aho Ivan arwariye yashyize ifoto ya buji kuri instagram,akandikaho amagambo asaba abakunzi be gusengera Ivan urwaye, ari na byo byatunguye benshi. Nyamara Diamond we yamaze abafana be impungenge ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo yo muri Tanzaniya, yatangaje ko kuba Zari yaragiye kurwaza uwahoze ari umugabo we ntacyo bitwaye kuko ngo ari Se w’abana 3 ba Zari. Yagize ati: “Zari Agomba kwita kuri Papa w’abana be kuba yajya kumurwaza ntacyo bitwaye kuko ni umubyeyi nkajye” yongeraho ati “Nta mpamvu yo kumva ko niba utakibana n’umuntu mwigeze kugirana ibihe byiza byakubuza kumufasha mu gihe ari mu bibazo.”

Zari watangiye gukundana na Diamond mu 2014 bafitanye abana babiri,ndetse asanzwe afite abandi bana 3 b’abahungu yabyaranye na Ivan Ssemwanga wwahoze ari umugabo we.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Dore ukuntu amakipe azambara saison itaha aho Real Madrid yahigitswe ku mwanya wa mbere w’ikipe yambara neza

Isomere impamvu ibabaje yatumye FC Barcelone yemera kugurisha Neymar