Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Iyumvire amagambo ateye urujijo ya Alex Sanchez akomeje guhangayikisha Arsenal bikomeye (reba hano)

Featured

Iyumvire amagambo ateye urujijo ya Alex Sanchez akomeje guhangayikisha Arsenal bikomeye (reba hano)

Amagambo Alexis Sanchez akomeje gukoresha iyo abajijwe ku bijyanye n’ahazaza he mu ikipe ya Arsenal akomeje gutera urujijo rwinshi ku bafana b’ikipe ya Arsenal na Arsene Wenger muri rusange.

Ibisubizo bya Alex Sanchez bikomeje gutera urujijo.

Nk’uko tubikesha Metro, ngo uyu musore akomeje guhisha ukuri kwe kubijyanye no kumenya niba azaguma muri Arsenal cyangwa se niba azarekeza muri Manchester City nk’uko byagiye bigarukwaho cyane. Mu kiganiro Alex Sanchez yagiranye n’itangazamakuru, abajijwe niba yumva yiteguye kujya muri Manchester city yagize ati:”icyo ni ikibazo cyiza, gusa ubu icyo nshyize imbere ni confederations Cup, ibi nibirangira, nzamenya niba ngomba kugenda cyangwa nkaguma muri Arsenal.Simbizi pe!”

Abajijwe niba yumva icyo cyemezo gisobanutse neza, yagize ati:”Yego rwose birumvikana, gusa sinshobora kubitangaza ubu.” Umunyamakuru wa Skysport yahise amubaza amahirwe yatanga yo kuguma muri Arsenal ,Sanchez asubiza atangaye ati: ” Simbizi nshuti yanjye, simbizi rwose”. Aya magambo rero akaba adashimisha Arsenal mu gihe yumva ko ishobora gutakaza umukinnyi ukomeye nk’uyu, gusa ikigaragara ni uko abasesenguzi bemeza ko amahirwe menshi kuri Sanchez ari ukuva muri Arsenal akerekeza muri Manchester city kuko bigaragara ko yamaze gufata icyemezo nubwo atari yabitangaza ku mugaragaro.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Mfate moto by Deejay Pius

By December 8, 2019

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

Facebook

To Top