in ,

Iyumvire amagambo asebanya Jose Mourinho yabwiye abatoza bamubanjirije i Manchester yatumye isi yose imwibazaho

Umutoza Jose Mourinho uzwiho kutaripfana, nyuma yo kugera mu ikipe ya Manchester United akagaragaza impinduka zikomeye ku mpande zombi cyane cyane mu bakinnyi dore ko yahawe rugari mu kwigurira intwaro zikomeye azakoresha, uyu mugabo yikomye bikomeye abamubanjirije muri iyi kipe aribo David Moyes na Luis Van Gaal ahamya ko bari bagejeje habi iyi kipe ariko nyuma yuko ayijemo yahinduye ibintu ku buryo bugaragara. José Mourinho (Reuters)

Mu magambo ye bwite uyu mugabo nkuko yaganiriye n’ikinyamakuru Sunday Times yagize ati:” Il y a eu une évolution dans d’autres clubs mais dans le nôtre. Dans tous les domaines qui font qu’une équipe a du succès, on s’était arrêté. Evidemment, durant ma première saison, j’ai cherché à améliorer cela. C’est pour cela que je me suis battu, pour gagner des trophées. C’est pour cela que je préfère une victoire en Ligue Europa plutôt que la 3e ou la 4e place de Premier League parce que la meilleure manière d’accélérer un processus c’est en gagnant. Parce que cela donne le sourire.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mugabo yagize ati:” Hamaze kugaragara impinduramatwara ikomeye mu makipe menshi cyane cyane muyacu ahantu hose harebana nuko twabona insinzi hitaweho kuburyo bugaragara kandi iyo mpinduramatwara akaba aringe wayizanye. Birumvikana ko mu mwaka wange wa mbere muriyi kipe narwanye intambara itoroshye yo kuzamura imikorere y’ikipe, akaba ari nayo mpamvu narwaniye gutwara ibikombe. Niyo mpamvu nahisemo gutwara igikombe cya Europa aho kurwanira umwanya wa gatatu cyangwa wa kane. Iyo utwaye igikombe byibura uranishima akaba ari nayo mpamvu ngikomeje urugendo rwange rwo gushaka insinzi.”

Byumvikanishaga ko uyu mugabo yikomye abandi batoza yasimbuye nyuma ya Sir Alex Ferguson ko bo ntacyo bakoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyemezo umutoza Conte wa Chelsea afatiye abakinnyi barimo Hazard na Morata mu mikino ya champions league kibabaje benshi

Exclusive: Neymar agiye kwegukana igihembo cye cya mbere gikomeye akigera mu ikipe ya PSG