in ,

Iyumvire amagambo akomeye Jose Mourinho yabwiye mugenzi we Antonio Conte abantu bakumirwa

Mourinho- conte2

Byakomeje kuvugwa cyane ko umwuka utari mwiza na gato hagati y’abatoza babiri Jose Mourinho na Antonio Conte batangiye gushyamirana nyuma y’umukino wabaye muri Saison ishize ukarangira ikipe ya Chelsea itsinze Manchester United ibitego 4-0. Umutoza Jose Mourinho nibwo yagaragaje bikomeye inzika yo kuzihorera, gusa aya makimbirane yongeye kubyutswa n’amagambo umutoza Antonio Conte aherutse gutangaza kuri Totthenham ndetse no kuri Jose Mourinho.Image result for Mourinho- conte1

Nkuko ikinyamakuru Metro cyabyanditse ubushize umutoza Antonio Conte yagiye mu bitangazamakuru avuga ko mu makipe ahanganye nayo Tottenham itarimo kuberako yo ntacyo irwanira. Yakomeje avugako Tottenham ari ikipe yo gukina gusa nta ntego kuko batwara igikombe batagitwara ntacyo bibatwara. batsinda batsindwa ntacyo biba bibabwiye. Gusa yongeyeho ati:” Nous savons que la saison prochaine sera difficile et nous voulons éviter de faire comme Mourinho. Il y a deux ans,  son équipe avait terminé dixième après son titre.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Tuzi neza ko Saison itaha izaba ikomeye cyane kandi dushaka kwirinda kuzagwa mu makosa nkayo Mourinho yakoze mu myaka ibiri ishize aho yatumye ikipe isoza ari iya 10.” Aya magambo yafashwe nkubushotoranyi ku mutoza Jose Mourinho nawe utajya uripfana kuko ku munsi wejo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gusinyisha Nemanja Matic uvuye mu ikipe ya Chelsea nkuko tubikesha ikinyamakuru the times nawe yabikomejeho mu magambo agira ati:”Je pourrais répondre à bien des égards… Mais je ne vais pas m’arracher les cheveux en parlant d’Antonio Conte.” 

Image result for Mourinho in press

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:”Nifuzaga kuzasubiriza imbonankubone kuburyo numva ntata umwanya wange mvuga kuri Antonio Conte.” Tukaba dutegereje kureba uguhangana mu kibuga kw’aba bagabo bombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire amagambo akomeye Lionel Messi yabwiye Neymar yo kumusezera agakora ku mitima ya benshi

Umva ikintu gikomeye Amber Rose yakoreye amabere ye avugako gishobora kumukururira uburwayi bukomeye