Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Iyumvire amagambo akomeye umunyamideli Hamisa Mobetto yongeye kubwira Diamond Platnumz benshi bagatangara(reba hano)

Featured

Iyumvire amagambo akomeye umunyamideli Hamisa Mobetto yongeye kubwira Diamond Platnumz benshi bagatangara(reba hano)

Inkuru nyinshi zikomeje kugenda zigarukwaho cyane cyane mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Tanzaniya ni izivuga ku munyamideli Hamisa Mobetto ukomeje gusa n’uhangana n’umuhanzi Diamond Platnumz.Ni nyuma y’aho atangarije ko yabyaranye n’uyu muhanzi ndetse agafata izina rya Diamond akaryita uwo mwana yabyaye ndetse bigatuma Papa wa Diamond amugira inama yo kuzashaka uriya mugore akamuharika Zari.

Ngubu ubutumwa bwa Hamisa Mobetto.

Kuri ubu uyu mugore abinyujije kuri instagram akaba yashyizeho ifoto ye ndetse yandikaho amagambo akomeye aho yibukije Diamond kwitekerezaho akisuzuma akareba niba ntacyo yishinja ndetse niba koko ari umwere ntibimutere kurakara.Yagize ati: ” If you know yourself, you’ll not be harmed by what is said about you,”. 

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”niba wiyizi neza, ntuzigera ubabazwa n’ibyo bakuvugaho byose”. Aya magambo akaba yatunguye benshi bakurikira Hamisa Mobetto kuri instagram ndetse bagenda bamushyigikira bavuga ko akwiye kwitwara neza kuko ukuri kuzajya ahagaragara, abandi bakanenga Diamond kuko yihakanye umwana bivugwa ko ari uwe kandi bikanamutera gutuka uyu mugore ngo “ni indaya”, mbese ko yarakajwe n’ibyamuvuzweho.

 

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

Facebook

To Top