in ,

Iyumvire amagambo akomeye Meek Mill yavuze kuri Drake agatungura abatari bake.

Umuhanzi umenyererewe mu njyana ya Rap ,Meek Mill yatangaje abantu batari bake ubwo yagaragaza ko yicuza ibyo yakoreye umuhanzi Drake, byanatumye haza urwango rudasanzwe hagati yabo, anavuga ko yifuza ko umunsi umwe aya makimbirane yazicarana na Drake bakayakemura.

Meek Mill na Drake badanzwe bafitanye amakimbirane(beef) akomeye.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse , ngo mu kiganiro kirekire uyu muhanzi yagiranye na Hot97 kuwa kane w’iki cyumweru yagarutse cyane ku rwango asanzwe afitanye na Drake avuga ko yicuza byinshi yamukoreye, ndetse anavuga ko yabikoze mu buryo butari bwiza ,anongeraho ko yishinja kuba cyane nyirabayazana w’amakimbirane yose yabaye hagati yabo bombi.Meek yagize ati”:nasaga nk’uwataye umutwe kuko nta muntu ntiyenzaga, natonganye n’abantu benshi gusa ndatekereza ko atari kuriya nari kubigenza, gusa ntakundi ni gutyo byagenze”. Abajijwe niba yumva yagirana ibihaniro na Drake yatangaje ko umunsi umwe azafata iya mbere akicarana na we, maze bakiyunga.Twibutse ko abasore bose bagiranye amakimbirane ba Meek Mill byatewe n’uko bose bakundaga uwahoze ari umukunzi we ,Nick Minaj bityo rero Meek Mill akabahiga bidasanzwe.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

‘Girls Trip’ already surpasses ‘Rough Night’ in opening weekend

Real Madrid iri mu gahinda kenshi ko kubura umukinnyi wayo ukomeye.