Connect with us

Hanze

Iyumvire amagambo akomeye Angelina Jolie yatangaje akomeje gutera impungenge abafana be.

Published

on

Angelina Jolie usanzwe umunyerewe mu gukina no gutunganya amafilime(film making) yateye impungenge abafana be, nyuma yo gutangaza amagambo asa n’uca amarenga y’uko ashobora kuba agiye guhagarika uyu mwuga we mu rwego rwo kubona umwanya wo kwita ku rubyaro rwe rurimo n’abandi bana arera.

Angelina Jolie na Brad Pitt wahoze ari umugabo we.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru People.com ngo mu kiganiro kirekire uyu mugore yahaye The New York Times, yatangaje ko nyuma yo gushwana n’umugabo we Brad Pitt akaba amaze igihe kigera ku mwaka aba wenyine, kandi ari we urebwa n’inshingano zose z’urugo ngo asanga akwiye guhagarika uyu mwuga kuko umutwara umwanya akaba ari wo ahugiramo cyane bityo ntabone uko yita ku bana be. Angelina Jolie yagize ati”Nahuye n’imbogamizi nyinshi gusa ndatekereza ko ubu nkomeye gakegake.Twanyuze mu bihe bitoroshye,ariko nk’umubyeyi w’umugore ni we uba afite inshingano zikomeye cyane ku bana.Imyaka bagezemo ni iyo kwitabwaho kurusha ibindi byose bakeneye.Maze hafi umwaka ntakina filme n’imwe nk’umubyeyi w’abana batandatu,baba bankeneye mu rugo kugirango mbiteho. Ngomba guhagarika buri kimwe cyose ku bwabo.”

Angelina Jolie yakomeje abwira New York Times ko abo bana be bamufashije cyane ku buryo bukomeye, ndetse ahamya ko ari zo nshuti ze zikomeye yagize mu buzima bwa wenyine.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar