in ,

Iyumvire amagambo akarishye Zari yatangaje nyuma y’ibikomeje kuvugwa ku mwana we yabyaranye na Diamond.

Nyuma y’aho Zari abyariye umwana we w’umukobwa, Tiffah inkuru z’ibihuha zarakwiriye hose bavuga ko atari uwa Diamond, bituma Diamond Platnumz afatisha ibizami bya DNA kugira ngo ukuri kumenyekane.Ntibyatinze Zari yongera kubyara undi mwana w’umuhungu Prince Nillah na we bikaba byari bimaze iminsi bivugwa ko Zari yamubyaranye n’umuherwe Ivan Ssemwanga, dore ko benshi bagereranyaga ifoto y’uwo mwana na Nyakwigendera Ivan bakavuga ko basa cyane .Kuri ubu Zari akaba yiyamye bikomeye abakomeza kwivanga mu buzima bwe.

Prince Nillah umwana wa Zari ukomeje kwibazwaho cyane.

Zari abinyujije kuri instagram yatangaje ko adashaka abantu bivanga mu buzima bwe bakita kubitabareba.Yagize ati:” kuri njye mwaratsinzwe, mukomeza kugenda muvuga ibyooo…mwabibwiwe na nde ko Nillah umwana wanjye wa gatanu atari uwa Diamond? Njye munteye imbabazi rwose.Mushakire kuri Google ibirebana n’ubuzima bwanyu”.

Bamwe bakomeza kwemeza ko uko Nillah agenda akura arushaho gusa n’abana Zari yabyaranye na Ivan Ssemwanga.

 

 

 

 

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Isomere amagambo y’urukundo aryohereye cyane Papy yabwiye umufasha ku isabukuru ye y’amavuko agatera bamwe kwifuza gukundwa nawe

Umva impungenge umugore wa T.I afite zirimo gutuma avuga ko T.I yamuciye inyuma