in ,

Iyumvire akaga umuhanzikazi Ariana Grande yahuye nako ubwo yari mu gitaramo (Impamvu+amafoto)

Umuhanzikazi Ariana Grande yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu gitaramo cyaberaga mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza ,aho abiyahuzi baturikije igisasu kigahitana abagera kuri 22 abandi 59 bagakomereka.

Ni igitaramo cyaberaga ahitwa Arena ho mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza Mu ijoro ryakeye, tariki 22 Gicurasi 2017, kikaba cyari kitabiriwe n’imbaga y’abantu batandukanye baje kwirebera uyu muririmbyikazi w’Umunyamerika nyamara mu gihe igitaramo cyari kigeze aharyoshye,abantu batunguwe n’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi gihitana abagera kuri 22 harimo n’abana abandi bantu bagera kuri 59 barakomereka. Ikinyamakuru The Telegraph dukesha iyi nkuru kikaba cyatangaje ko Polisi yahise ikaza umutekano,ndetse abakomeretse bahita batangira guhabwa ubufasha bw’ibanze. Abinyujije Ku rukuta rwe rwa Twitter,Umuhanzikazi Ariana Grande akaba yahise yihanganisha ababuze ababo ndetse agaragaza ko atewe agahinda n”ibyabaye.Yagize ati”Ndababaye cyane,kandi mbikuye ku mutima ,nimwihangane.Sinabona icyo navuga”.

Kugeza ubu ntiharaboneka uwigamba iki gitero ariko iterabwoba ry’intagondwa za kiyisilamu ni zo zikomeje gushyirwa mu majwi menshi. Abayobozi batandukanye b’uwo mujyi bagaragaje uburyo bishimira ubutabazi bwakozwe vuba cyane.

 

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Dore urutonde rw’abantu 10 babaye ibyamamare babikesha imiterere y’imibiri yabo idasanzwe (Amafoto)

Impamvu yatumye Cristiano Ronaldo abwira abanyamakuru ko arambiwe kwitwa inzererezi