in ,

Iyumvire aho Miss Colombe atandukanira bikomeye n’abandi banyampinga b’ u Rwanda bose wamenye

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, hamaze gutorwa ba Nyampinga batandatu, ari bo Miss Bahati Grace, Miss Mutesi Aurore, Miss Akiwacu Colombe , Miss Kundwa Doriane na Miss Jolly. Muri aba bakobwa bose, Miss Akiwacu Colombe afite umwihariko ndetse umutandukanya nabo kuko ariwe washyize ukwitanga cyane mu  gukora ibikorwa biteza imbere igihugu.Kuri uyu munsi taliki ya 01/11/2016 nibwo Colombe yuzuza imyaka 22 ni nayo mpamvu YEGOB.RW yagerageje kukwereka ubutwari yagaragaje mu gihe cyose yari yambayeMuri ba Miss Rwanda bose, Miss Colombe niwe wahize abandi mu kwitanga no gukora ibikorwa byubaka igihugu

Mu banyarwanda b’ingeri zitandukanye, ibijyanye n’akamaro ko gutora Nyampinga w’u Rwanda ntibikunze kuvugwaho rumwe, cyane ko bamwe muri bo batiyumvisha icyo uyu mukobwa uba watorewe guhagararira igihugu akora mu kugiteza imbere no guteza imbere imibereho y’abagituye. Ibi bibazo ariko iyo urebye usanga bifite ishingiro, kuko  bamwe mu bambitswe iri kamba batigeze bagira igikorwa giteza imbere igihugu bakora cyangwa ngo bagaragarize rubanda ko kuba barabatoye hari icyo byabamariye.

kuri Miss Colombe we  wahawe imodoka ishaje yo mu bwoko bwa Nissan, iyi ikaba yaragiye itesha umutwe uyu mukobwa kubera guhora ipfa ikamuteza ibibazo, biza no kugeza ubwo abura ibyuma byaburaga ngo isanwe arayiparika atangira kujya atega nk’abandi bose. Icyo gihe, abari bashinzwe kumukurikirana ari bo Rwanda Inspiration Back Up, ntacyo bigeze bamufasha kuri icyo kibazo, nyamara mu kwirya akimara kwe yageragezaga ibishoboka byose agakora ibikorwa biteza imbere igihugu.

Image result for miss akiwacu\

Miss Colombe yateguye ibikorwa biteza imbere igihugu bifite agaciro k’amamiliyoni

Image result for miss  colombe yagiye gufasha abapfakazi

Nk’uko Inyarwanda ibyemeza ngo Tariki Werurwe 2014, nyuma y’igihe kitageze no ku kwezi kumwe atorewe kuba Miss Rwanda 2014, Miss Colombe yasuye impfubyi n’abapfakazi bo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, aba basuwe bakaba bari abantu 82 bibumbiye mu miryango 32. Yabashyikirije inkunga irimo imyambaro, ibiribwa ndetse n’ibinyobwa.

Tariki 3 Gicurasi 2014, Miss Akiwacu Colombe yasuye abana b’impfubyi bo mu kigo kizwi nka “Centre Amarembo” abaganiriza ku bijyanye no kugira intego mu buzima bwabo no guharanira kuyigeraho, ndetse anabashyikiriza inkunga y’ibiribwa. Icyo gihe nabwo uyu mukobwa yari amaze igihe gito atorewe kuba Miss Rwanda, yaranatangiye kugira ibibazo by’ubupfu bw’imodoka yari yarahawe nk’igihembo.

Tariki 29 Kamena 2014, nibwo mu karere ka Rwamagana habaye igitaramo cyari cyateguwe na Miss Akiwacu Colombe, iki kikaba cyari kigamije gufasha abapfakazi barokotse Jenoside bo muri aka karere ka Rwamagana. Miss Colombe kandi yagiye asura n’abandi bantu batandukanye akagenda abagenera imfashanyo akenshi zabaga ziganjemo ibiribwa.

 

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, mbere gato y’uko hatorwa Miss Rwanda 2015, Miss Akiwacu Colombe yagaragaje ko agikomeje ibikorwa biteza imbere igihugu bikazamura n’imibereho myiza y’abaturage, atangiza igikorwa cyo kubakira abatishoboye inzu ebyeri zigezweho zifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000).

Image result for miss akiwacu\

Miss Akiwacu yaganirije urubyiruko rutuye i Paris, gahunda ya ’Ndi umunyarwanda’

amkalaa

Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yaganirije urubyiruko rukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko batuye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’. Nk’imwe mu nkingi yo kongera kwiyunga kw’Abanyarwanda nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hari  mu ijoro ryakeye rya tariki ya 27 Ukwakira 2016, Miss Akiwacu Colombe w’imyaka 22 y’amavuko, yavuze birambuye urugendo rwakozwe kugirango Abanyarwanda babashe kwiyunga no kubana nk’uko byahoze

Nyampinga Akiwacu, yasobanuye ku iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda, aho cyavuye naho kigeze kugeza ubu. Anavuga ku intambwe yatewe nyuma ya Jenoside, asobanura ku rugendo rwakozwe kugirango ubwiyunge bushoboke mu Rwanda, kugeza aho amahanga asigaye arutangarira ndetse anakomoza kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho abanyarwanda bicara bagacoca ibibazo byabo hagamijwe kwiyubakira igihugu.

Image result for miss akiwacu\

Ni byinshi Miss Colombe amaze kwikorera no gukorera igihugu cye mu myaka 22 amaze ku ari ku isi,usibye kuba ari we nyampinga wenyine utaradindiye mu ishuri kubera iri kamba kandi ari nawe wakoze ibindi bikorwa byinshi by’ingirakamaro ubu ari kwiga mu Bufaransa muri muri Institut Supérieur du Commerce de Paris mu ishami rya Commerce de Luxe. Isabukuru Nziza kuri Akiwacu Colombe 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Jolly” Ibi byo nabikoze nka Bakame “

Dore uko Frankie Joe yiyambitse nk’abagore abantu bifata ku munwa (ifoto)