in ,

Iyi weekend isize Cristiano Ronaldo atakigereranywa na Lionel Messi

Ku wa gatandatu ubwo Real madrid yatsindaga Valence 2-1 ,umusore Cristiano Ronaldo wafunguye n’amazamu muri uwo mukino yanditse amateka ashyiraho agahigo kari kamaze imyaka .

CR7 yaje kuba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu ma shampiyona 5 akomeye i Burayi ari iyo mu Bwongereza,mu Bufaransa,mu Butaliyani,mu Budage ndetse na la Liga yo muri Espanye.

Akaba yarujuje ibitego 367 ahita aza imbere ya Jimmy Greaves wakiniye ikipe ya Tottenham ufite 366 mu gihe mukeba we Lionel Messi afite 346.

Lionel Messi nawe afite amahirwe menshi yo kuzaca kuri Muller na Jimmy bitarenze season itaha

Cristiano Ronaldo uretse kuba ari we ufite ibitego byinshi muri shampiyona 5 zikomeye i Burayi ni nawe ufite ibitego byinshi mw’irushanwa rya Champions League aho afite 101 .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiravuna by P-FIRE

Imyambarire ya Kim Kardashian muri MET GALA 2017 yavuzweho na benshi (amafoto)