in ,

Iyi ni inkuru y’incamugongo ku bafana ba Arsenal

Ikipe Arsenal muri iyi minsi bikomeje kuvugwa ko iri gushaka rutahizamu wo kuzafatanya na Olivier Giroud ngo irebeko yakwegukana igikombe cya Championat imaze imyaka igera kuri 12 yiruka inyuma, gusa ariko birasa naho ntamahirwe ibifite.

Nkuko ikinyamakuru telegraph kibitangaza ngo umwe muri ba rutahizamu ikipe ya Arsenal yifuza kugura witwa Alexandre Lacazette ngo ikipe asanzwe akinira ariyo Lyon ytangajeko imushakamo byibuze miliyoni 70 z’amayero bitaba ibyo ntagire aho ajya.

Iyi nkuru rero ikaba ari incamugongo ku bafana ba Arsenal bakomeje kwinubira Giroud, kuko Arsenal yo yari yatanze miliyoni 35 gusa z’amayero kuri uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko. Byumvikana ko amahirwe yo kubona yambaye umwenda wa Arsenal asa n’aya yoyotse.

Hagati ahoa riko nubwo ibya Lacazette biza nibyanze, Arsene Wenger nawe ngo yaba ari kwirebera undi rutahizamu yagura ariwe Wilfried Bony usanzwe akanira ikipe ya Man City.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ukuntu Manchester United yagambaniye Sir Alex Ferguson nyuma y’ibyiza byose yayikoreye!

Umwanya u Rwanda rwafashe ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa uteye agahinda!