in ,

Iyi ni inkuru y’incamugongo ku bafana ba LIverpool

Yababa, Aho umutindi yanitse ntiriva koko! Mu gihe byari bamize kugaragara ko ikipe ya Liverpool yiboneye umutoza ugiye kuyisubiza icyubahiro n’ikuzo yahoranye biravugwa, Jurgen Klopp yaba yifuzwa n’indi kipe ikomeye cyane ku isi.

Hashize igihe gisa umwak Jurgen Klopp yerekeje mu mugi wa Liverpool aho yagiye gutoza ikipe ya Liverpool FC. Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko akaba yagiye mu ikipe ya Liverpool kugirango ayifashe abe yayubakira ikipe ikomeye kuburyo yakongera kubahwa nkuko byahoze. Klopp rero akaza yahawe akaba yari arimo akitwaramo neza dore ko Liverpool yari yaranamwongereye amasezerano kugeza muri 2022 gusa ariko nyine nkuko mubizi iyo umuntu yitwaye neza bibonwa na benshi.

Uku kwitwara neza kwa Klopp mu ikipe ya Liverpool rero bikaba bivugwa ko kwanyuze abayobozi b’ikipe ya Bayern Munich, ku bwizo mpamvu rero ngo uyu mugoba akaba yifuzwa na Bayern Munich ko yazasimbura Carlo Ancelotti naramuka agiye.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba umukobwa uteya neza w’icyumweru “The sexiest girl of the week #4” (amafoto)

Intambara yarose hagati ya Cristiano Ronaldo na Zidane (impamvu)