in ,

Iyi ni inkuru ishimishije cyane ku bafana b’ikipe ya Arsenal

Arsene wenger happy

Mu ikipe ya Arsene ibyishimo ni byose nyuma yo gutsinda batababariye ikipe ya Swansea City ibitego bigera kuri 5-0 ku mugoroba washize, kuri ubu nyuma yuko iyi kipe yafashe by’agateganyo umwanya wa 2 ku rutonde rwa shamiyona, muri iki gitondo nkuko tubikesha ikinyamakuru topmercato.com muri ino kipe hakaba hatashyemo izindi nkuru zishimishije.

Image result for mesut ozil interview in english images

Inkuru yambere ishimishije nuko nyuma yo kumvikana n’ubuyobozi bwa Arsenal ariko akaba atarashyira umukono ku masezerano,haje ibihuha byuko umusore Mesut Ozil ashobora kuba yakwisubiraho bityo iyi shampiyona yarangira uyu mudage akaba yakwisubirira muri Espagne mu ikipe ya Real madrid gusa, nyirubwite yaje kunyomoza aya makuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru atangaza ko ntaho azerekeza,azaguma i London.

Mu magambo ye yagize ati:” Je suis très heureux de jouer dans un grand club comme Arsenal, qui a des supporters incroyables qui m’encouragent beaucoup. Je suis très bien à Londres, mais dans le football on ne sait jamais. On verra ce qui se passe à l’avenir”.

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Ndishimye cyane gukina mu ikipe ikomeye nka Arsena, ifite abafana banshyigikira cyane.Nishimiye kuguma i Londre, ariko muri ruhago ntawamenya, tubitege amaso”.

Ibi bikaba byagaruye agatima k’abafana ba Arsenal batekerezaga niba koko uyu musore ashobora kwisubiraho agasubira muri Espagne.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere icyo ubugome bw’indengakamere bwabyariye Sergio Kun Aguero n’ikipe ya Manchester City

“Heaven” niyo ndirimbo ihuje Jay Polly na Bob