Imyidagaduro
Itsinda rya ‘The Brothers’ rishobora gusubirana

Izina “The Brothersâ€, ryibutsa benshi indirimbo nka ‘Byabihe’, ‘Nyemerera’, ‘Yambi’, ‘Sawa sawa’ n’izindi. Hashize igihe kinini iri tsinda ritandukanye, gusa ubu bishoboka ko iri tsinda ryasubirana.

Ziggy 55 yavuze ko itsinda rya The Brothers rishobora kongera gutungurana mu minsi ya vuba
Fikiri Nshimiyimana (Zigg 55), Victory Fidele Gatsinzi (Vicky) na Daniel Semivumbi (Danny Vumbi) nibo bahanzi bari bagize iryo tsinda.
Nyuma baza gutana kubera impamvu zitandukanye,  byagiye bivugwa ko bashobora kuba barapfuye ko hari bamwe bitangaga cyane abandi ibikorwa by’itsinda ntibabishyiremo imbaraga.
Ziggy yabwiye City Radio ko ibyo byose byagiye bivugwa byari ibihuha byatangwaga n’abatarifuzaga ko iryo tsinda rikomera. Ko ahubwo hari indirimbo zirimo gukorwa zishobbora kujya hanze vuba.
Ati “The Brothers ntabwo twigeze dutana nkuko byavuzwe. Ahubwo twagize inshingano zitandukanye zatumye buri umwe asa naho ahuze cyane ntitwongera gukora indirimbo turi kumwe. Ariko mu minsi mike abantu bashobora gutungurwaâ€.
The Brothers yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2004 icyo gihe itangizwa na Danny Vumbi na Vicky. Ziggy aza kwinjiramo mu mwaka wa 2006.
Kugira ngo iri tsinda rivuke, umuhanzi Vicky yahuriye na Danny Vumbi muri KIE yumva aririmba neza biyemeza gutangirana urugendo rw’ubuhanzi.
Iri tsinda ryatwaye igihembo cya Never Again muri 2004, PAM Awards 2006, Salax Awards 2008, Ijoro ry’Urukundo Awards 2009 na East African Music Awards 2011.
Bahagaritse gukorana nk’itsinda bafitanye indirimbo zisaga 29 zikubiye kuri Album ‘Impinduka’ basohoye mu mwaka wa 2010 yari iriho indirimbo 10 zahimbwe kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2009.
Mu mwaka wa 2011, uretse kuba baratwaye East African Music Awards, The Brothers bakoranye indirimbo na Prince Kid yitwa ‘Nsubiza’ ndetse banakorana n’umuhanzi Franky Joe yitwa ‘Nyabuneka’.
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Ziggy 55 yise A L’aiseÂ
Source:Umuseke
-
imikino19 hours ago
Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro11 hours ago
Bimwe mu byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’uburanga buhebuje bw’Abanyarwandakazi(AMAFOTO)
-
inyigisho14 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
Imyidagaduro17 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
inyigisho15 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo
-
Imyidagaduro20 hours ago
Producer Eleeeh yavuze uko Bruce Melodie yamuhinduriye ubuzima anavuga ku bijyanye n’abakobwa benshi bamukunda (VIDEO)
-
Imyidagaduro14 hours ago
Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yongeye kwerekana ko akizirikana umugabo we
-
Imyidagaduro8 hours ago
Miss Ricca Michaella yumiwe nyuma yuko abajijwe niba ikibuno cye atari igipapirano