Neymar jr wamaze kwitwa umukinnyi wa PSG kuburyo budasybirwaho nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka
Fc Barcelona igiye gukorera ubugome Neymar buzatuma amara igihe kinini adakina(Iyumvire)
ikipe ya Fc Barcelona yashatse kwihimura kuri Neymar wayivuyemo kuburyo butunguranye, kurubu itariki uyu musore azakandagirira mu kibuga nyuma yubwo bugome bwose ubuyobozi bwa Fc Barcelona bushaka kumukorera yamenyekanye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Le parisien aravuga ko nubwo ikipe ya Fc Barcelona yakomeza gutinza nkana amadosiye ya Neymar kuyashyikiriza ubuyobozi n’abaganga ba PSG uyu musore ku italiki 24 z’uku kwezi azemererwa gukina n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’uburayi UEFA kabone nubwo ubuyobozi bwa Fc Barcelona bwaba bukomeje kumuhemukira bumubuza gukinira ikipe ye nshya.