in ,

Itangazo rivuye mu ikipe ya Atletico Madrid rihangayikishije bikomeye ikipe ya Arsenal n’umutoza wayo

Wenger n'abambari be

Mu ikipe ya Arsenal ingoma zahinduye imirishyo bitewe no kumara igihe kinini iyi kipe ititwara neza kandi nta bibazo bikomeye biri kuyivugwamo, gusa ibi byose bisubiye irudubi nyuma y’itangazo umuherwe w’ikipe ya Atletico Madrid Miguel Angel Gil Marin amaze kugeza mu itangazamakuru.

Image result for Miguel Angel Gil Marin in press conference

Uyu mugabo nkuko tubikesha ikinyamakuru Mundo Deportivo nyuma yo kumva ko umukinnyi wabo Antoine Griezman agomba kwerekeza mu ikipe ya Manchester United byakwanga byakunda, kubw’akayabo iyi kipe ishaka kumutangaho, yahise atangaza ko ikipe ya Atletico Madrid yiteguye kugirana ibiganiro n’impande zombi, akareba icyo bizatanga, gusa ko nibaramuka babuze uyu rutahizamu wabo, ntakindi iyi kipe ya Atletico Madrid uretse guhita itereka miliyoni 60 z’amapound kumukinnyi w’ikipe ya Arsenal Alexis Sanchez umunya Chilie, ndetse ko bitazanabera imbogamizi kuko uyu musore yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Arsenal, akaba yavuze ko kandi ikipe ya Atletico Madrid yiteguye guha Contract ishoboka yose uyu munya Chilie w’imyaka 28. Ibi rero akaba aribyo byakangaranije abakunzi b’ikipe ya Gunners bitewe nuko uyu musore ari umwe mubafatiye runini iyi kipe.

Tubibutse ko uyu musore Alexis Sanchez yavuye mu ikipe ya Fc Barcelona aguzwe Miliyoni 32 z’amapound yerekeza mu ikipe ya Arsenal.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

UmunyaRwandakazi ukunzwe cyane, Shaddy, yashyize ahagaragara video yakuyemo imyenda ari koga (video)

Umuhanzikazi Priscillah yibasiwe n’abafana bikomeye azira imyambarire ye (amafoto)