in ,

Italiki umuhanzi Meddy azataramira abanyarwanda i Kigali yamenyekanye

Umuhanzi Meddy umaze igihe kingana n’imyaka irindwi yose muri leta zunze ubumwe za Amerika ku buryo budasubirwaho agiye kuza gutaramira abanyarwanda mu murwa mukuru Kigali.

Meddy

Meddy azaza gutaramira abanyarwanda i Kigali ku wa gatandatu taliki ya 02 Nzeri 2017 mu gitaramo gitegurwa n’ikinyobwa “Mutzig” kizwi cyane nka “Beerfest” kizabera i Nyamata muri Hotel Golden Tullip giteganyijwe kuzatangira saa munani z’amanywa kugirango hirindwe ugukererwa kwagaragaye mu myaka yashize. Aya makuru akaba aje akura benshi mu rujijo nyuma yo kumva ibihuha hirya no hino ko uyu muhanzi azaza mu Rwanda gusa igihe nyacyo azazira kitaramenyekana neza. Tubibutse ko umwaka ushize umuhanzi WizKid ariwe wataramiye abanyarwanda muri  gitaramo cya “Beerfest” cyabereye i Rugende muri “Rugende Training Center”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere imirwano ikomeye ibaye hagati ya Neymar jr nundi mukinnyi ukomeye mu ikipe ya Fc Barcelona mu myitozo(Video)

Icyavuye mu nama ya Cristiano Ronaldo, Gareth Bale na Karim Benzema cyamenyekanye