Connect with us

Isomere umwanzuro ukomeye Diamond yafatiwe n’umugore umushinja kubyarana na we abana b’impanga.

Featured

Isomere umwanzuro ukomeye Diamond yafatiwe n’umugore umushinja kubyarana na we abana b’impanga.

Nyuma yo kwemera umwana w’umunyamideli Hamisa Mobetto, kuri ubu ibibazo bikomeje kwiyongera ku muhanzi Diamond Platnumz umunsi ku munsi aho umugore wigeze kuba Miss Burundi 2012 witwa Jesca Honey, yazamuye ikirego ko Diamond yamubyayeho abana b’impanga ariko akaba atarigeze abitaho nka Se ubabyara.

Ngaba abana b’impanga Jesca Honey avuga ko yabyaranye na Diamond.

Ikinyamakuru Tuko dukesha iyi nkuru ,cyanditse ko Jesca Honey w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko Diamond ari we se w’abana 2 b’abakobwa yabyaye, akavuga ko kuva yabyara abo bana mu 2013, Diamond nta kintu na kimwe yigeze amufasha mu kubarera ngo habe no kuba yamuha n’udufaranga duke two kugura isukari.Uyu mugore akomeza avuga ko yahuye na Diamond ubwo uyu muhanzi yasuraga igihugu cy’Uburundi mu gikorwa cyo kwamamaza umuziki we.Jesca avuga kandi ko adashaka kumenyekana ahubwo ko ibyo avuga ari ukuri.Yagize ati:”I have not come out to gain any fame. I am serious What I am saying is the truth, and the truth always has a way of coming out”. 

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” sindimo gushakisha kwamamara kuko ndakomeje kandi ibyo ndi kuvuga ni ukuri ndetse buri gihe ukuri kugira uburyo kujya ahagaragara”. Miss Jesca Honey, abinyujije kuri instagram ye kuri iki cyumweru, akaba yatangaje umwanzuro ukomeye agiye gufata aho avuga ko agiye kujya muri Tanzaniya kuri uyu wa mbere, tariki 25 Nzeri kureba se w’abana yabyaye, by’umwihariko ngo akaba aniteguye gukoresha ibizamini by’amaraso (DNA) ngo abana be babone Se, kuko kubona Se ngo ni uburengenzira bwabo.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Icyangombwa by King James

By August 11, 2019

indirimbo

Ihangane by TT ft Social Mula

By August 11, 2019

indirimbo

Forever-more by Didy Ruban

By July 31, 2019

indirimbo

Inshuro-1000 by Butera Knowless

By July 31, 2019

indirimbo

Special by kevin-skaa

By July 31, 2019

Facebook

To Top