Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Isomere ubutumwa budasanzwe umubyeyi wa Beyonce yamuhaye ku isabukuru ye y’amavuko bwakoze ku mitima ya benshi.

Featured

Isomere ubutumwa budasanzwe umubyeyi wa Beyonce yamuhaye ku isabukuru ye y’amavuko bwakoze ku mitima ya benshi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 04 Nzeri nibwo umuhanzikazi Beyonce Knowles yizihije isabukuru ngaruka mwaka y’imyaka 36 amaze avutse.Beyonce akaba yarifurijwe isabukuru nziza n’abantu benshi batandukanye ku Isi harimo ibyamamare ndetse n’abo mu muryango we. Muri bo twavuga :Serena Williams , Michelle Obama ,Kelly Rowland, umukobwa wa Beyonce ,Blue Ivy, nyirabukwe, Gloria Carter ndetse na nyina wa Beyonce.

By’umwihariko umubyeyi wa Beyonce, Tina Knowles Lawson abinyujije kuri instagram akaba yaragaragaje amarangamutima akomeye, aho yavuze ko aterwa ishema ryinshi n’umukobwa we ndetse ko amukunda cyane bihebuje.Yagize ati:“Imyaka 36 irashize Imana intoranyije mu bandi bagore bose bo ku Isi. Mbega ukuntu ndi umunyamugisha! Sinishimiye ko ufite impano zidasanzwe, cyangwa uri umugore w’umushabitsi (business woman) ndetse uri umwe mu byamamare ahubwo ni umutima mwiza wifitiye, uratekereza, wiha intego, uriyubaha, wicisha bugufi, urasetsa, urasabana kandi wuhaba ikiremwamuntu. Bintera ishema kwitwa mama wawe ❤.Isabukuru nziza mukundwa! Ndagukunda n’umutima wanjye wose❤.”

 

Dore bamwe mu bifurije Beyonce isabukuru nziza.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Mfate moto by Deejay Pius

By December 8, 2019

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

Facebook

To Top