in ,

Isomere ikintu kidasanzwe Rihanna agiye gukorera Afurika kizatanga isomo kuri benshi (Reba hano)

Umuhanzikazi Rihanna akomeje ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye aho kuri ubu yiyemeje gushora millioni zigera muri 20 z’amadorali muri gahunda yo guteza imbere uburezi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku mugabane wa Afurika.

Rihanna afatanyije n’umushinga witwa GPforEducation ngo intego ye ni ugufasha Abana baturuka mu miryango ikennye, akabarihira amafaranga y’ishuri bityo bakabasha kugera ku ndoto zabo. Iyi gahunda Rihanna akaba yayitangiriye mu gihugu cya Malawi ndetse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akaba yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza muri iki gihugu aho yatangiriye umushinga we.

“My time in Malawi was so inspiring! Working with my @ClaraLionelFdn to improve the lives of students globally, alongside @GPforEducation… ”
Rihanna yishimiye ibihe byiza yagiriye muri Malawi.

Rihanna ufatwa nk’ umuhanzikazi wibitseho agatubutse ,akaba yariyemeje gukoresha igihe cye ndetse n’amafaranga ye mu rwego rwo kuzamura umugabane wa Afurika ndetse ngo yiteguye kugera mu bihugu byinshi bitandukanye ,biri kuri uyu mugabane.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Dore amafoto y’aba star nyarwanda yakunzwe cyane kuri Instagram muri iki cyumweru

Iby’urukundo rwa Shakira na Gerard pique ukinira Fc Barcelona biri mu marembera(Impamvu)