Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Isomere igikorwa kidasanzwe Brad Pitt na Angelina Jolie bagiye gukora nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka.

Featured

Isomere igikorwa kidasanzwe Brad Pitt na Angelina Jolie bagiye gukora nyuma y’igihe kirekire badacana uwaka.

Hari hashize igihe kitari gito bivugwa ko urukundo rw’ibyamamare mu gukina amafilime, Brad Pitt na Angelina Jolie rwajemo agatotsi ndetse aba bombi bakaba barifuzaga gatanya (divorce) dore ko hashize umwaka batabana.Gusa amakuru dukesha ikinyamakuru the Sun aravuga ko Brad Pitt yafashe iya mbere yegera Angelina Jolie mu rwego rwo gusubukura umubano wabo.

Brad Pitt ashaka gusubirana n’umugore we.

Amakuru y’uko Brad Pitt na Angelina Jolie batandukanye yamenyekanye mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize biturutse kukutumvikana kwabaye hagati yabo, gusa kuri ubu biravugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize Brad Pitt yabonanye amaso ku maso na Angelina Jolie mu rugo rw’inshuti yabo i Hollywood ,kugira ngo amusabe imbababazi ndetse bongere babane nk’umugabo n’umugore. Amakuru aturuka mu nshuti zabo akaba avuga ko mu gihe bahuraga bagaragaje amarangamutima akomeye ndetse n’amarira atemba Ku maso kuko ngo bari bamaze igihe kirekire batabonana. Angelina Jolie akaba ngo yaratangaje ko akeka ko Brad Pitt ashobora kuba yarahindutse dore ko ari we wafashe icyemezo cyo kuza kureba umugore we.Bikaba byumvikana ko buri umwe yagize umwanya wo gutekereza Ku by’ubuzima bw’urukundo rwabo mu gihe bari barashwanye ndetse bikaba byitezwe ko mu minsi mike bashobora gusubirana.

Brad Pitt na Angelina Jolie bari mu macouple yakanyujijeho.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Njye Nawe by P-fla ft Popo-Ali

By November 18, 2019

indirimbo

My love by Kenny Sol

By November 18, 2019

indirimbo

Urukumbuzi by Sintex

By November 18, 2019

indirimbo

Byukuri by Amalon

By November 13, 2019

indirimbo

Umuti by Charly na Nina

By November 10, 2019

Facebook

To Top