in ,

Isomere ibintu bitangaje utigeze umenya ko byabaye muri ruhago

Scholes kissing

Umupira w’amaguru cyangwa Ruhago ni umukino abantu benshi bakunda cyane kureba kubera ukuntu uberamo ibintu byinshi bishimisha abantu kandi akaba ari na kimwe mubintu bituma business zigenda neza bitewe no kwamamaza,gusa hari igihe habamo ibintu mu kibuga cyangwa hanze yacyo utapfa kumenya ko byabayeho.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibintu 20 utigeze umenya ko byabayeho muri ruhago:

  1. Abakinnyi 2 bakomeye ba Chelsea ari bo Eden Hazard, Gary Cahill  ndetse na Fernando Torres wahoze ukinira iyi kipe, bafite abana bitiranwa na Lionel Messi. Uyu musore wa FC Barcelona, yakuze bamuhamagara Leo Messi akaba ari nako yiyita ku mbuga nkoranyambaga. Ntago bishatse kuvuga birumvikana ko Hazard, Cahill cyangwa se Torres bashatse kwita abana babo nka Leo Messi, gusa baritiranwa. Abo bana bakaba bitwa Leo Hazard, Leo Torres na Leo Cahill.
  2. Alexandre Song, umukinnyi wa FC Rubin Kazan afite abavandimwe  27, harimo abakobwa 17 n’abahungu 10.
  3. Ubwo ikipe y’igihugu y’abaholandi yakinnye umukino nta mu” Van” urimo, hari muri Euro ya 2000 batsinda Ubufaransa 3-2 gusa byarangiye Peter “Van” Vossen asimbuye. Mu mwaka wa 1996 mu mukino wa gishuti bakinnye n’Abashinwa nta mu “Van” wari ku rutonde rw’abakinnyi 25.
  4. Simon Mignolet umuzamu wa Liverpool, avuga indimi 5 akaba anafite impamyabumenyi muri Politike.
  5. Dundee United ikipe yo mu gihugu cya Scotland, yatsinze Barcelona inshuro 4 zikurikirana mu mikino 4 yose bakinnye.
  6. Ronaldo Nazario Da Lima “El Phenomeno” ntiyigeze atwara igikombe cya Champions League nta rimwe nyamara yarakiniye amakipe 5 yagitwaye. Zlatan Ibrahimovic nawe ntarakoza intoki kuri iki gikombe.
  7. Manuel Neuer yakinnye muri Filime yitwa “Monsters University” y’inkuru ishushanyije cyangwa se “Cartoon” akina ijwi ry’akanyamaswa kitwaga muri iyo filime Frank McCay.
  8. Michael Barton, murumuna wa Joey Barton, afunzwe azira kwica umuntu, amwicishe ishoka.
  9. Javier Zanetti wakiniye ikipe ya Inter Milan, yabonye ikarita itukura bwa mbere amaze imikino 548 atazi uko isa.
  10. Ronadinho bwa mbere avugwa n’abantu benshi, ikipe ye y’abana yatsinze ibitego 23, ari we wabitsinze byose.
  11. Mark Hughes yakinnye imikino 2 yose mu munsi umwe, yabanje gukinira ikipe y’igihugu ya Wales,ku mugoroba asubira mu budage gukinira ikipe ye ya Bayern Munich.
  12. Arsene Wenger afite “ASteroid” cyangwa ikibuye kinini kikaraga ku Zuba, cyamwitiriwe cyitwa 33179 Arsenewenger.
  13. Abakinnyi Gary Neville na Phil Neville bafite Se ubabyara witwa Neville Neville.
  14. Ku karwa kabarizwa mu Bwongereza kitwa “Scilly”, haba amakipe 2 gusa, ariyo Gunners na Wanderers, ahura buri cyumweru muri Shampiyona yaho.
  15. Dennis Berckhamp yashoboraga kudakina imikino imwe n’imwe kubera yatinyaga kugenda mu ndenge.
  16. Robert Lewandowski yarasinyiye Blackburn Rovers iyo hataba igihu kidasanzwe muri Iceland kigatuma adafata indege imujyana muri icyo gihugu, birangirira aho.
  17. Igihangage Pele ni we mukinnyi mu mateka ya Ruhago watwaye igikombi cy’Isi ari umwana, yagiteruye afite imyaka 17 n’iminsi 249.
  18. Arsenal niyo kipe yonyine yatwaye igikombe cya Premier League cya Zahabu, kubera bari bamaze kwegukana shampiyona badatsinzwe umukino n’umwe.
  19. Finland ifite umukinnyi umwe w’ibihe byose, Jari Litmanen, ni we wenyine wakinnye ruhago ku ruhando mpuzamahanga muri icyo gihugu mu myaka 40 yose.
  20. Miguel Munoz, Giovanni Trapattoni, Johan Cryuff, Carlo Ancelotti, Frank Rijkaard,Zinedine Zidane na Pep Guardiola ni bo bonyine batwaye igikombe cya Champions League ari abakinnyi bakongera kugitwara ari n’abatoza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imyambarire abakobwa basigaye bajyana mu tubyiniro muri USA iteye isoni n’agahinda (amafoto)

Ibintu ikipe ya Fc Barcelone yakoreye Neymar bishobora kuyikorera ishyano