in ,

Isomere ibintu bitangaje cyane byo gutetesha ikipe ya FC Barcelone yiteguye gukora ngo igumane Neymar Jr

Uko iminsi iba myinshi ibitangazamakuru byemeza ko umusore Neymar Jr yava muri FC Barcelone akerekeza muri Paris Saint Germain,niko abakunzi ba Barca bagenda bemera koko ko hari amahirwe y’uko babura umusore w’imyaka 25 benshi bafata nk’ejo hazaza ha ruhago.

Ikipe ya FC Barcelone nayo niko igenda yumva ko iyi kipe yo mu Bufaransa yabona koko miliyoni 222 z’amayero zisabwa ngo uyu musore arangizanye amasezerano afitanye na Barca,akaba ariyo mpamvu yiteguye gukora ibishoboka byose ngo uyu musore bamugumane.

Paulinho ikipe ya Barca iri gushaka

Icyo Neymar yaba akurikiye cyane i Paris,ni abenegihugu bahakina harimo inshuti ye magara Dani Alves,Thiago Silva,Lucas Moura,Maxwell ndetse na Marquinhos.Ikipe ya FC Barcelone ikaba yiteguye nayo kwibikaho abasore 2 bakomoka muri Bresil kandi bose b’inshuti magara ba Neymar harimo Paulinho w’imyaka 28 ukina hagati mw’ikipe ya Guanghzou Evergrande yo mu Bushinwa we warangije kwemera ko yakwishimira kuza ndetse na Philippe Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool we bigoranye cyane kuko Barca yashyizeho Miliyoni 80 z’amapound nyamara ikipe ya Liverpool ikazanga.

Philippe Coutinho nawe Barca iri gushaka

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy Boo yashyize hanze ifoto igaragaza ubwambure bwe maze abantu bacika ururondogoro (yirebe hano)

Isomere abakinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje ko atewe ubwoba nabo ko bamutwara Ballon d’Or