in ,

Isomere ibintu 5 wakorera umukunzi wawe akakwegurira umutima we wose.

Ni kenshi usanga abantu bakundana urukundo rwa bo ntirurambe cyangwa kandi ahanini ugasanga hari aho umwe yakabaye ashyira imbaraga cyane mu gihe aba yamaze kuhabona.

Hano hari ibintu bitanu umuntu, abakobwa cyangwa abagore bakunda bishobora gutuma wigarurira burundu umutima wabo mu gihe ubikoze neza cyangwa ukabiha agaciro. 

1. kwereka umukunzi ko arenze abandi bose.

Burya abakobwa cyangwa abagore,bakunda umuntu ubereka urukundo cyane cyane mu ruhame kabone nubwo yaba ari mubi, umukobwa cyangwa umugore, ashaka ko igihe muri mu bandi umuhozaho akajisho, nakuryamaho umureke kuko aba ashaka kumva ko ari we ushyize imbere kurusha ba bandi bose muri kumwe.

2. Kumwereka ko umuhoza ku mutima

Iki nacyo ni ikintu abakobwa cyangwa abagore bakunda cyane,burya ngo Umukobwa ashaka ko umwereka ko ari we uza imbere mu ntekerezo zawe, kabone nubwo wamubeshya ariko ukamubwira icyo umutekerezaho, kumubaza icyo akeneye kidahambaye, kumukorera utuntu dutunguranye  (surprise) nubwo wamugurira bombo gusa ngo yumva ko umuhoza Ku mutima. Ariko ngo ni byiza ko ibi byose, ugomba kubikora biherekejwe n’utugambo twiza dutuma amwenyura.

3. Kumwumvisha ko ari umunyamugisha

Bitewe n’uburyo uba wiyumvamo uwo mukundana, aba ashaka ko umwereka ko amahirwe yawe uyakesha we n’Imana gusa mbega akumva ko kuba muri kumwe bishobora kukuzanira n’ibindi byiza byinshi kubera we.

4. Kuba yaraje akenewe

Umukunzi wawe akeneye ko mwicara ukamureba akana ko mu jisho, mbega akumva ko hari umwanya munini afite mu buzima bwawe,akumva ko kuba yaje koko umukeneye.Wimufata nkaho kuba muri kumwe byabaye impanuka ahubwo mwereke ko ari ibintu byateguwe kandi ko mufatanyije hari byinshi mushobora kugeraho.

5. Kutamugaya ku kintu yagukoreye

Umukunzi wawe, ashaka ko niba agukoreye ikintu, ukigire kinini kabone nubwo kaba ari akantu gato cyane agutunguje.Si byiza kugaya impano cyangwa serivisi uhawe n’umukunzi wawe nubwo yaba akabizu ko mu itama.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Jennifer Lopez yatunguye imbaga nyamwinshi ubwo yambaraga umwambaro ugaragaza igitsina cye

Akumiro: Cristiano Ronaldo yagambaniye umukinnyi ukomeye wa Real Madrid amubuza kugera ku nzozi ze