in ,

Isomere ibaruwa Gandhi yandikiye Hitler (ifoto)

Mahatma Gandhi yandikiye Adolphe Hitler ibaruwa yamusabaga guhagarika intambara ya kabiri y’isi yatutumbaga, gusa icyababaje Gandhi ni uko Hitler yarinze apfa atarabona iyo baruwa.

Image result for Gandhi  hitler
indoro zonyine zirahagije ngo utandukanye aba abagabo babiri,Hitler i buryo Gandhi i bumoso

Iyi baruwa yanditswe tariki 23 Nyakanga 1939 yagiraga iti “Nshuti yanjye hari inshuti zanjye nyinshi zansabye ko nakwandikira ibaruwa mu nyungu z’ikiremwamuntu muri rusange ariko kenshi nanze kubyemera kuko nari nzi ko ibaruwa yanjye yakubangamira.

Gusa muri njye hari ikintu cyakomeje kumbwira ko ntakwiye kwifatafata ahubwo nkakomeza ntitaye ku giciro byamfata ntitaye ku kintu icyo ari cyo cyose. Biragaragara ko muri iyi minsi ari wowe muntu wenyine ushobora kubuza ko habaho icyago gikomeye ku kiremwamuntu. Ese waba witeguye kwishyura icyo giciro kugira ngo ugere ku ntego zawe uko zaba zifite agaciro gahambaye kose?

Ese wakwemera kumva ubusabe bw’umuntu wirinze kwishora mu ntambara zidatanga umusaruro ugaragara? Nizeye ko umbabarira niba nkoze ikosa iryo ari ryo ryose mu kukwandikira, nzakomeza n’ubundi kukubera inshuti magara.”

Mahatma Gandhi yafashwe nk’urugero rw’intwari n’umwe mu baharaniye amahoro, aba umwe mu bantu bakunzwe cyane mu isi akaba yaranafashwe nk’icyitegererezo mu bandi.

Adolphe Hitler afatwa nk’uwateje intambara ya kabiri y’isi

Ubwo Mahatma Gandhi yandikaga iyi baruwa, Hitler yari yaramaze kwigarurira Czechoslovakia na Pologne abifite mu biganza bye.

Gusa icyababaje abantu ni uko Hitler yarinze apfa iyi baruwa itamugezeho. Yatoraguwe mu gace ka Man bahvan, mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde, aho Mahatma Ghandi yatuye igihe kinini.

Mahatma Gandhi afatwa nk’intwari yaharaniye ubwigenge n’amahoro, by’ikiremwamuntu mu gihugu cy’u Buhinde ndetse n’ahandi hatandukanye ku Isi. Yavukiye ahitwa Porbandar, Gujarat, mu majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Buhinde ku itariki 2 Ukwakira 1869. Yishwe ku itariki 30 Mutarama 1948. Urupfu rwe rushinjwa umugabo witwaga Nathuram Godse bivugwa ko yamurashe amasasu atatu mu gituza.

ngiyi Baruwa yose hano mu rurimi rw’icyongereza

Image result for letter of Gandhi to hitler

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye isoni! Irebere uko umuhanzi Alpha Rwirangira yakunze ifoto igaragaza igitsina cy’umukobwa

Nguku uko urukumbuzi Nizzo afitiye umukunzi we rukomeje kumubuza kugoheka (amafoto)