in ,

Isomere bimwe mu bintu utari uzi ku muhanzi Biban Duff

Biban Duff
Biban Duff
Biban Duff

Biban duff ni umuhanzi wa muzika nyarwanda ukizamuka uririmba indirimbo zo mu njyana ya RnB, akaba yari umwe mu bitabiriye irushanwa rya Abbey Star Project Season one, yacaga kuri Televiziyo y’u Rwanda, iri rushanwa rikaba ryaraterwaga inkunga na Abbey Media Group.

Nyuma yo kwitabira iri rushanwa uyu muhanzi yegukanye igihembo cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo kurusha abandi. Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Yegob, uyu muhanzi nyuma yo gusohora indirimbo ye ya mbere Wibabara arateganya gukora amashusho yayo, ndetse akaba agiye gushyira imbaraga mu gukora cyane kugira ngo ashimishe abafana be ndetse n’abamushyigikiye.

Nyuma yuko uyu muhanzi yasoje irushanwa rya Abbey Star project, yabashishe no kugaragara mu mashusho y’indirimbo o seins Ki ya Maher Zain afatanyije na Mustafa Ceceli. Mu gihe uyu musore yitegura gukora ibindi bikorwa bikomeye bizamugeza ku ntego ze nyinshi afite, arasaba abafana be kumuba hafi no kumushyigikira cyane cyane bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’ubundi bufasha bwose bw’ibanze umuhanzi akenera kugirango anoze akazi ke.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wibabara by Biban Duff

Hatagize igihindutse Zlatan Ibrahimovic ashobora kuva mu ikipe ya Manchester United(Impamvu)