in ,

Isomere amagambo yuzuye imitoma yo ku rwego rwo hejuru Knowless yabwiye Clement ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Butera Knowless ndetse na Producer Clement Ishimwe ni umuryango wa bamwe mu byamamare bikomeye cyane hano mu Rwanda. Kuri uyu munsi taliki ya 01 Nzeri 2017, ubwo Clement Ishimwe, umugabo wa Butera Knowless yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamwandikiye amagambo yuzuye imitoma yo ku rwego ruhanitse cyane ashimangira urukundo rudasaza amufitiye.

Clement na Knowless

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yagize ati: “Isabukuru Nziza ku Inshuti Yanjye “MAGARA” @clementishimwe babez Uri inshuti Umuntu wese yakwifuza kugira m’ubuzima bwe. You’ve given me your friendship, the Foundation of our Love. You loved me when I was broken.. you made me smile when I Almost forgotten how to! I love That you Know me. I love you for finding that part of me that I never thought i’d find.????I love you because you are simply you. Humm nkunda Amahoro Umpa. Ndabizi ko BUTERA aje nonaha mubyo yanshimira kukugira nk’inshuti “MAGARA” byaza ku Isonga. I.O.B is the luckiest kid on earth. I Am Glad that am with you today. And thank you for being an example To me. I wish you nothing but the very best heaven can offer.
HAPPY BIRTHDAY TO YOU once again HANDSOME! @clementishimwe ????”

Clement na Knowless

Clement na Knowless bamaze igihe kigera ku mwaka wose babana nk’umugabo n’umugore kandi amakuru agenda acicikana hirya no hino nuko aba bombi babanye neza ndetse magingo aya bafitanye n’umwana umwe w’umukobwa ariwe Ishimwe Butera Or.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abanyarwanda babaye ibyamamare bitewe n’amagambo bavugiye mu ruhame akamamara cyane

Ibyishimo by’ikipe ya Chelsea byakomejwe nundi mukinnyi ukomeye wayigezemo mu masaha yanyuma y’isoko