in ,

Isomere amagambo yuje urukundo ruhebuje Aline Gahongayire yanditse yibuka umwana we w’umukobwa witabye Imana

Umuhanzikazi Aline Gahongayire wibarutse umwana w’umukobwa taliki ya 06 Nzeri 2017 gusa uwo mwana ntiyabashije kubaho kuko yahise yitaba Imana akivuka yamwibutse ku nshuro ya gatatu atangaza amagambo agaragaza urukundo yamukundaga ndetse anakomeza kumusabira kunezererwa aho ari mu ijuru.

Aya niyo magambo Aline Gahongayire yanditse

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Aline Gahongayire yagize ati: “Happy born day.
Enjoy ur day beautiful. Mum love’s you. Thank you 6 September. My heart praise GOD….Remember……….” aya magambo Aline akaba yarayatangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru taliki ya 06 Nzeri ubwo yibukaga isabukuru y’imyaka itatu INEZA yari kuba amaze ku isi. Uyu mwana w’umukobwa wamenyekanye ku mazina ya Glovin INEZA Gahima yavutse taliki ya 06 Nzeri 2014 mu bitaro bya La Croix Du Sud ahazwi cyane nko KWA NYIRINKWAYA gusa yahise yitaba Imana, nyuma yaje gushyingurwa bukeye bwaho taliki ya 07 Nzeri 2014 aho abari bitabiriye umuhango wo kumushyingura bose bari bashenguwe n’agahinda ndetse bamwe amarira anatemba mu maso habo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kim Kardashian yatunguye abantu batari bake ubwo yitabiraga igitaramo yambaye imyambaro igaragaza amabere ye (amafoto)

Impamvu Kylian Mbappe aterekeje mu ikipe ya Arsenal yamenyekanye,abafana barakarira Arsene Wenger kurushaho