in ,

Isomere amagambo y’ubwiyemezi Amber Rose yavuze agatuma yamaganwa n’abatari bake(yasome hano)

Umunyamideli Amber Rose yakoresheje amagambo y’ubwiyemezi atashimishije benshi aho yigambye ko mu gace yavukiyemo ari we mukobwa wenyine wari ikizungerezi bityo ngo gukurira muri ako gace kuri we byamubereye umuvumo n’ umugisha.

Nk’uko ikinyamakuru Metro dukesha iyi nkuru cyabyanditse ngo aya magambo ya Amber Rose yavuze yarakaje bikomeye abantu benshi ndetse batangira kumwamagana bamushinza kwishyira hejuru no kwirata. Amwe mu magambo ya Amber Rose yavuze yagize ati:”I don’t know how I can say this without sounding fucked up, but a lot of the people where I’m from aren’t traditionally attractive people,” Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Nakuriye ahantu hakennye cyane kandi sinzi uburyo nabivuga, gusa abantu b’aho nkomoka si abantu bagukurura na mba!”.Gusa Amber yongeye ko kuri we kuba yari mwiza kurusha abandi byamuhesheje umugisha n’umuvumo.Twibutse ko Amber Rose yavukiye mu gace ka Philadelphia y’ Amagepfo nyuma yaje kumenyekana cyane biturutse ku mubano we na Kanye West muri 2008 aho baje no gukundana nyuma yo gukorana mu mashusho y’indirimbo ndetse batandukana muri 2010.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Reba hano ifoto Alexis Sanchez ashyize hanze igatera ubwoba bwinshi ikipe ya Arsenal bidasanzwe(yirebe hano)

Inkuru Ishyushye-Nyuma yo kurwana mu myitozo,Neymar atangaje ko agiye kwerekeza mu Bushinwa