Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Isomere amagambo yo kwishongora Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo gutsinda Dortmund muri Champions League.

Featured

Isomere amagambo yo kwishongora Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo gutsinda Dortmund muri Champions League.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri nibwo haraye habaye umukino wahuzaga ikipe ya Borussia Dortmund na Real Madrid aho uyu mukino warangiye ikipe ya Real Madrid iyinyagiye ibitego 3-1.

Muri uyu mukino utari woroshye na gato, ikipe ya Real Madrid yabashije gutsindira Borussia Dortmund iwayo ibitego 3-1 byatsinzwe na Gareth Bale na Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 2 byanamufashije kugira ibitego 4 mu mikino 2 mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Dortmund cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang.Nk’uko tubikesha goal.com ngo nyuma y’uyu mukino Cristiano Ronaldo yahise atangaza ko arambiwe kumva abantu benshi bibaza ku buhanga bwe cyane,ndetse abivuga yishongora ko numero yambara yakombye kwemeza buri wese ko uyu rutahizamu akomeye.Cristiano yagize ati:“I am surprised by what the public thinks of me, my numbers speak for themselves, I am an exemplary professional and I always have a clear mind.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Ntangazwa n’ibyo abantu benshi bantekerezaho, imibare yanjye nayo irivugira ubwayo, ndi umukinnyi w’intangarugero kandi w’umwuga, ndetse buri gihe mporana ibitekerezo bisobanutse”.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

Facebook

To Top