in ,

Isomere amagambo y’agahinda Zidane yavuze nyuma yo kwongera gutsindwa na FC Barcelona yatunguye abantu benshi cyane

Zinedine Zidane umaze saison 2 atoza ikipe ya Real Madrid,aho amaze kuyihesha ibikombe 2 bikurikina bya Champions League ndetse na La Liga iyi kipe yategereje imyaka 6 yose,aho ndetse amaze gutsinda FC Barceloe inshuro imwe gusa akanganya nayo indi nshuro imwe ikamutsinda ariko inshuro 2 ubariyemo n’iheruka ari wo umukino wa gishuti wabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi w’ejo.

FC Barcelone nyuma yo gutsinda Real Madrid

Ni umukino warangiye ari 3 bya FC Barcelone kuri 2 bya Real Madrid aho Lionel Messi yatangiye afungura umukino ku munota wa 4,Ivan Rakitic agashyiramo icya 2,nyamara Nateo Kovacic na Marco Ascensio bakaza kwishyurira ikipe ya Real Madrid nyuma Gerard Pique akaza gushyiramo icya 3 cyabaye n’icya nyuma muri uyu mukino.

Zinedine Zidane nyuma y’umukino yaje gutangariza abanyamakuru ati “ Twatangiye nabi umukino,ntagonk’umutoza nakwishimira uko twakinnye.Buri mukino tuba twifuza kuwutsinda ariko uyu munsi twerekanye amasura abiri,inziza n’indi mbi.Icyangombwa ariko nuko tuba twiteguye kw’italiki 8 kanama (umukino wa supercup y’i Burayi bazahura na Manchester United.)

Ikipe ya FC Barcelone n’iya Real Madrid bikaba bizongera guhura kw’italiki 13 ndetse na 16 kanama mu mikino ya Supercup uhuza ikipe yatwaye shampiyona La Liga n’iyatwaye igikombe cy’umwami.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inyogosho nshya ya Amber Rose yateje urunturuntu mu bafana be (amafoto)

Ikosa Neymar yakoreye ikipe ya Fc Barcelona ku mukino na Real Madrid ntazigera aribabarirwa n’abafana(Video)