in ,

Isomere amagambo akomeye Miss Iradukunda Elsa yabwiye umubyeyi we agakora ku mitima ya benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, Nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse amagambo akomeye ashimira Mama we ukomeza kumuba hafi iminsi yose ndetse agaragaza ko nta wundi muntu ku Isi wamurutira umubyeyi we,mu buzima bwe. Akomeza avuga ko atajya amuca intege ku ntambwe yose ashaka gutera. Miss Elsa yagize ati “Mu bantu bariho ku Isi bose nkunda mama wanjye kurusha abandi. Mama ni we muntu utajya unca intege na gato mu buzima bwanjye, iteka ahora ambwira ko nshoboye kandi hari byinshi nzageraho.”

Miss Elsa yashimiye cyane umubyeyi we.

Bamwe mu bakurikira Miss Elsa kuri Facebook bakaba bishimiye cyane ayo magambo yuje urukundo, ndetse bagaragaza ko abakoze ku mutima, aho bamwe bamushimiraga ku bwo kuzirikana umubyeyi we, ndetse banamwifuriza amahirwe mu byo akora byose.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Umutoza Jose Mourinho ari mugahinda nyuma yo kubwirwa amagambo akomeye n’umukinnyi yifuzaga cyane

Ifoto y’ubusambanyi umukobwa w’inshuti magara ya Social Mula yashyize hanze yatumye benshi bumirwa (yirebe hano)