in ,

Isomere amagambo akarishye umuyobozi w’ikipe ya Liverpool abwiye Barcelona kubera gushaka kuyitwara umukinnyi wayo ukomeye.

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Liverpool, Jurgen Klopp yihanangirije bikomeye ikipe ya FC Barcelona ,nyuma y’uko byavugwaga ko iyi kipe iri gushaka cyane umukinnyi , Philippe Coutinho, ndetse Klopp avuga ko nta gahunda ihari yo kugurisha uyu mukinnyi ihari.

Philippe Coutinho ukomeje kwifuzwa na Barcelona.

Metro dukesha iyi nkuru yanditse ko ikipe ya Barcelona yari imaze iminsi ishaka gutanga akayabo ka £ 72 millioni kuri Philippe Coutinho ukinira ikipe ya Liverpool, ndetse kuri uyu wa Kane, tariki 19 Nyakanga nibwo umuyobozi w’iyi kipe , Jurgen Klopp yakuriye Inzira ku murima Barcelona avuga ko basubiza amerwe mu Isaho kuko nta gahunda yo kugurisha uyu mukinnyi bafite ahubwo bari guta igihe cyabo.Klopp yagize ati:” Ni byo ntabwo Coutinho ari mu bakinnyi bagomba kugurishwa, si uyu munsi cyangwa ejo gusa ntacyo twahinduraho ni gutyo bimeze .Philippe ni umukinnyi w’ibanze kuri twe ndetse ni myugariro mwiza. Amakuru meza ni uko akiri muto, yahinduye byinshi kuva nagera hano kandi afite byinshi agomba gukomeza guhindura mu ikipe yacu.Sintunguwe n’uko hari ikipe imwifuza gusa ubutumwa dufite ni uko tudashaka kumugurisha. Ni uko bimeze”. Philippe Courtinho w’imyaka 25 y’amavuko wifuzwaga na Barcelona akaba yarasinye amasezerano y’imyaka itanu muri Liverpool guhera muri Mutarama 2017.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Inkuru ishyushye-Amahirwe y’ikipe y’AMAVUBI yo kwitabira CAN yiyongereye BIDASUBIRWAHO

Dore abahanzi nyarwanda bigaruriye imitima y’abakobwa benshi hano mu Rwanda (amafoto)