in ,

Isomere amagambo akarishye Diego Costa yavuze ku mutoza we nyuma yo kumwirukana muri Chelsea (isomere)

Nyuma yo kubwirwa n’umutoza wa Chelsea, Antonio Conte ko atakimukeneye mu ikipe ye, Diego Costa yanenze uburyo uyu mutoza yafashemo icyemezo cyo kumwirukana muri Chelsea gusa yemeza ko bagenzi be bakimukeneye kandi bamukunda.

Umutoza w’ikipe ya Chelsea yatangaje ko atagifite Diego Costa muri gahunda z’ikipe ye, mu cyumweru gishize, ibintu byatunguye benshi bitewe n’uburyo uyu musore yari yarafashije ikipe ya Chelsea ku buryo bugaragara.Aganira n’ikinyamakuru Mundo Deportivo yanenze bikomeye imyitwarire y’umutoza Conte amugereranya n’umuntu mubi ndetse yerekana ko we ntacyo bimubwiye kuko bagenzi be bakimukunda.

Diego na Conte bagiranye ibihe byiza muri Chelsea.

Diego yagize ati:”Mu buzima habaho abantu babi n’abeza, njye nzaharanira gukomeza gukora ibyiza gusa.Mwebwe muzamwibarize [Conte], aho kubaza njyewe.Buriya yafashe icyemezo nk’umutoza kandi ni yo mahitamo ye.Gusa nyine hari uburyo bwo gukora ibintu no kubivugamo, ariko njye ndashima Imana kuko ntazabura ayandi makipe, icy’ingenzi ni uko bagenzi banjye bakinshaka.Icyo tuzi ni uko hari umuntu mubi ndetse n’umwiza.Ibyiza nakoze nzi ko bibonwa na buri wese kandi n’ubwabyo birivugira”.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Reba ifoto imwe rukumbi ya Steven Gerrard yateje imvururu zikomeye kuri instagram (yirebe hano)

Antonio Conte arashaka guhemukira Mourinho amukorera ikintu kidasanzwe (isomere)