in ,

Isomere agahigo Cristiano Ronaldo ari hafi yo gushyiraho agahita aba bidasubirwaho umukinnyi w’ibihe byose

Nubwo bamwe bemeza ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose abandi ntibabyemeze neza,nyamara harabura gato ngo akureho agahigo k’uwo bose bemera ko ari umukinnyi w’ibihe byose,Pele.

Igitego CR7 yatsindiye ikipe y’igihugu ya Portugal kuri penalty ubwo bahuraga n’igihugu cya Nouvelle Zelande,uyu mugabo w’imyaka 32 yatsinze igitego cye cya 75 mw’ikipe y’igihugu aho ku mugabane w’i Burayi yahise ajya ku mwanya wa 2 mu batsindiye ibihugu byabo ibitego byinshi ku mugabane w’i Burayi umwanya asangiye na Sandor Kocsis wakiniye Hongriya akarushwa ibitego 9 na Ferenc Puskas nawe wakiniye Hongriya.

Cristiano Ronaldo nyamara akaba arushwa ibitego 2 na Pele benshi bemeza ko ari umukinnyi w’ibihe byose watsindiye igihugu cya Bresil ibitego 77.Ronaldo ushobora guca kuri Pele muri icyi gikombe cya Confederations Cup yaba ari kugenda yemeza benshi bashidikanya ko atari umukinnyi wa ruhago w’ibihe byose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto agaragaza ubwiza bw’umukobwa w’ikizungerezi uri mu rukundo na Nshuti Savio

AMAFOTO-Igikorwa Paul Pogba aherutse gukora cyakoze ku mitima ya benshi