in ,

Isomere abakinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje ko atewe ubwoba nabo ko bamutwara Ballon d’Or

Mu gihe benshi bemeza ko umusore Cristiano Ronaldo afite amahirwe menshi cyane yo gutwara Ballon d’Or ya 5 nyuma yo kwitwara neza saison ishize agahesha igikombe cya La Liga n’icya Champions League Real Madrid,we nyamara yemeza ko hari abakinnyi bari kuyirwanira.

Ni mu gihe yakoraga urugendo mu Bushinwa ari kwamamaza uruganda rwa NIKE ubwo yatangaje ko arwanira iyi Ballon d’Or n’abasore babiri bo muri FC Barcelona ari bo Neymar Jr ndetse na Lionel Messi.Si abo gusa ariko kuko yongeyeho ko hari na Gonzalo Higuain wa Juventus ndetse na Robert Lewandowski ukinira ikipe ya Bayern Munich.

Lionel Messi na Neymar

CR7 yakomeje yemeza kandi ko buri gihe akora cyane ngo arebe uko yarusha aba bagabo 4,kuko ngo iyo udakoze cyane uko bikwiye,bashobora kugucaho.

Lewandowski nawe atera ubwoba Cristiano Ronaldo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ibintu bitangaje cyane byo gutetesha ikipe ya FC Barcelone yiteguye gukora ngo igumane Neymar Jr

Miss Burundi 2016-2017 yamaze kumenyekana (amafoto)