in ,

ISI IRASHAJE-Umugabo wahoze ari umugore yatewe inda n’umugore wahoze ari umugabo

Isi igeze kure,aho Imana irema umuntu ari umugabo nyuma agashaka kuba umugore kandi bigakunda binyuze muri chirurgie akagira amabere akagira n’igitsina cy’umugore babanje gukuraho icy’ubugabo yari afite ari nako umugore nawe ahinduka umugabo akamera n’ubwanwa byose byabaye ubushake.Abantu nk’abo babita aba Transgenres.

Fernando Machado na Diana Rodriguez

 

Umugabo Fernando Machado wahoze ari umugore na Diane Rodriguez wahoze ari umugabo bakomoka mu gihugu cya Equateur ubu bubatse urugo bombi barahinduriwe ibitsina nubwo byatumye bashwana n’imiryango yabo ndetse bakanatukwa na benshi kubera uko kwigomeka ku bushake bw’Imana.

Urebye neza uhita ubona ko umugore yahoze ari umugabo n’umugabo yahoze ari umugore

Ubu bakaba bafite umwana w’amezi 4 wabyawe na Fernando Machado nubwo ari umugabo w’ubwanwa ariko kubera yahoze ari umugore,akaba yaratewe inda na Diana Rodriguez umugore ufite n’amabere ariko wahoze ari umugabo. Ukuntu inda yatewe ni amayobera niba hari mbere batarahindurwa ibitsina Diane akiri umugabo Fernando akiri umugore gusa icyizwi neza nuko ari uyu mugabo Fernando Machado wabyaye uyu mwana akorewe Cesarienne yaje gushyiraho n’ifoto yerekana inkovu ku rukuta rwe rwa Facebook.

Ngabo n’umwana wabo
Nguwo Fernando atwite

Niyo couple ya mbere y’aba Transgenres yibarutse umwana muri Amerika y’amajyepfo ariko ntago bashatse gushyira hanze ishusho y’umwana wabo hanze ndetse n’izina rye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
olivier
olivier
6 years ago

ibi nabyo bibaho isi irashaje kabisa

Eden Hazard yasabye ibintu 2 gusa Chelsea ngo abone gukatira Real Madrid

Isomere impamvu Lionel Messi yanze kwongera amasezerano muri FC Barcelone ishaka no kwikopesha ngo imuhembe akayabo