Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Isheja Sandrine yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter imbere y’amategeko (Amafoto)

Featured

Isheja Sandrine yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter imbere y’amategeko (Amafoto)

Umunyamakuru Isheja Sandrine yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Isheja Sandrine ukorera Radio Kiss FM, yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2016 mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nsabimana Vedaste.

Nyuma yo gusezerana mu murenge hagiye gukurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa mu biroro bibera iwabo wa Isheja Sandrine. Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2016, aba bombi bazambikana impeta imbere y’Imana.

Isheja yarahiriye imbere y’amategeko ko azakundwakaza umugabo we

Kagame Peter yambitse Isheja Sandrine impeta y’urukundo kuwa 5 Nzeri 2015 mu birori by’isabukuru y’uyu mukobwa. Ni umunsi w’amateka kuri Isheja Sandrine kuko ari nabwo yemereye inshuti ko bazabana akaramata.

Sandrine Isheja, yakoreye amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na KFM mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro kuri ubu akaba ari gukorera Kiss Fm.

Akanyamuneza ni kose kuri Isheja n’umugabo we

Kagame Peter yemeye imbere y’amategeko ko azabana na Isheja kugeza gupfa

Bamaze gusezerana babisinyiye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge abashimira

Bitegerezaga certificate ihamya isezerano ryabo

Iyi mpeta ayimaranye igihe kigera ku mwaka

Ni umunsi w’ibyishimo kuri bombi

Ifoto y’urwibutso n’inshuti ze

Inshuti n’abavandimwe ba Isheja na Kagame bari baje kubashyigikira

Isheja na marraine we

Avuye gusezerana mu Murenge….Harakurikiraho imihango yo gusaba

Kagame Peter agiye guhita ajya gusaba umugeni
Source :IGIHE

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Kankora ahantu by Passy

By May 21, 2019

indirimbo

Urakwiriye by Official Yvette

By May 19, 2019

indirimbo

Zirayumvira by Zawadi

By May 19, 2019

indirimbo

Twifunze by Sintex

By May 18, 2019

Facebook

To Top